Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Gatatu tariki ya 10 Kemena 2026, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo zirimo iya 111, iya 112 n’iya 116, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya batandukanye.
Abayobozi bashya bashyizweho harimo Eng Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, akaba yasimbuye Dr. Jimmy Gasore.
Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, akaba yari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, yasimbuye kuri uyu mwanya Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, wagizwe Ambasaderi muri Espagne.
Kajangwe Antoine Marie, yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Minisitiri Kajangwe asimbuye kuri uyu mwanya Prudence Sebahizi.
Zingiro Armand na yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwa Remezo, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) kuva muri Nzeri 2023, ndetse na Col. Bizimungu Claudien akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Kanyonga Louise, wari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ingabo n’abashinzwe Umutekano, Zigama CSS.
Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Ba Ambasaderi bashyizweho harimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel, yagizwe Ambasaderi muri Israel, mu gihe Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yagizwe Ambasaderi muri Pologne.
