Ikipe ya Mexique yatangiye neza iri rushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, Mexique iri no mu bihugu bitatu byakiriye Igikombe cy’Isi 2026, ikaba yahaye ibyishimo abafana biganjemo abo muri icyo gihugu.
Ni umukino watangiranye imbaraga, buri kipe ishaka kwigaragaza ku mu mukino wa mbere, ariko ku munota wa cyenda Mexique ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Quinones ahawe umupira na Erik, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 67 Mexique yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Raul Jimenez, umukino urangira ku ntsinzi ya Mexique y’ibitego 2-0.
Uyu mukinoutari woroshye waranzwemokugarira cyane ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, watangiye saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, Afurika y’Epfo yawubonyemo amakarita abiri atukura arimo iyahawe Sithole ku munota wa 49, ndetse na Themba Zwane ku munota wa 84.

Ntibyarangiriye aho kuko Mexique na yo yabonye ikarita itukura yahawe Contes ku munota wa kabiri muri irindwi y’inyongera, bigaragara ko umukino wari urimoihangana rikomeye.
Undi mukino wabaye muri iryo joro wahuje Repubulika ya Czech na Koreya y’Epfo, aho Koreya y’Epfo yavuye inyuma itsinda Repubulika ya Czech 2-1, ibitego byose uko ari 3 bikaba byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.
Iyi mikino yatangijwe n’ibirori bikomeye byaririmbwemo n’abahanzi batandukanye bayobowe na Shakira, waririmbye indirimo Dai Dai, barayibyina karahava, ibirori bibereye ijisho byashimishije benshi.


