Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugaba ibitero zisubiza icya Iran cyahanuye indege y’iki gihugu, yari iri mu butumwa bwo kugenzura umutekano hejuru y’umuhora wa Hormuz.
Ingabo za Amerika zatangiye ibyo bitero ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Kamena 2026, mu rwego rwo kwihorera kubera kajugujugu yayo yo mu bwoko bwa Apache yahanuwe n’abasirikare ba Iran.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika igomba gusubiza iki gitero, nubwo abapilote babiri bari muri iyi kajugujugu babashije kurokorwa, ndetse ikaba koko yahise yihimura.
Ibiro by’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo hagati, byatangaje ko ibyo bitero ari igisubizo gikwiye ku bushotoranyi bwa Iran, aho byibasiye ibikorwa bya gisirikare bya Iran mu majyepfo y’iki gihugu.
Perezida Trump yagize ati “Ndibwira ko ari ngombwa gusubiza. Bahanuye kajugujugu yacu none ubu tuvugana turimo kubasubiza”.
Biravugwa ko ibyo bitero bya Amerika byagabwe ku bigo by’ingabo za Iran zirwanira mu kirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi yatangarije ikinyamakuru Aljazeera ko iki gihugu kitigeze gitegura umugambi wo guhanura indege ya Amerika, bityo ko atari Iran yayihanuye.
Ibi birimo kuba mu gihe ibihugu byombi byari biherutse kwemeranya ku gahenge k’amezi abiri, ariko ntibyabujije ko buri ruhande rurasa rutababarira rugenzi rwarwo.
Kuri ubu Iran irimokugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu bya Bahrain na Jordanie.
