Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (OMM), ku wa 2 Kamena 2026 ryatangaje ko ku kigero cya 80% hashobora kubaho ikiza cya El Niño, hagati ya Kamena na Kanama 2026.
El Niño ni impinduka zisanzwe ziba mu kirere no mu nyanja, zituma amazi yo mu Nyanja ya Pasifika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo ashyuha kurusha ibisanzwe. Ibi bishobora gutera:
- Amapfa akomeye mu bice bimwe by’Isi
- Imvura nyinshi n’imyuzure mu bindi bice
- Ubushyuhe bukabije
- Kongera ibyago by’inkubi z’umuyaga mu nyanja ya Pasifika
OMM ivuga ko amazi yo munsi y’inyanja ya Pasifika ashyushye cyane, aho ubushyuhe bwayo burenze ibisanzwe ku rugero rwa 6°C, ibintu bituma El Niño irushaho gukomera.
Umuyobozi Mukuru wa OMM, Celeste Saulo, yavuze ko Isi igomba kwitegura El Niño ishobora gukomera cyane, ikarushaho guteza amapfa, imvura nyinshi ndetse n’ubushyuhe bukabije ku butaka no mu nyanja.
Nk’uko Météo-France ibivuga, El Niño n’icyiciro kinyuranye cyayo cyitwa La Niña, ni amazina ahabwa ihindagurika risanzwe ry’ikirere. Iri hindagurika ritera impinduka zikomeye ku bushyuhe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pasifika iri ku murongo wa ‘équteur’, rigahindura uburyo umwuka ugenda ku Isi yose, kandi rikaba ryateza ibihe bikabije by’ikirere mu turere twinshi.
Hagati y’impera za Mata n’igice cya mbere cya Gicurasi, ubushyuhe bwo hejuru bw’amazi yo mu gice cyo hagati n’uburasirazuba bwa Pasifika bwageze hafi y’urwego rugaragaza itangira rya El Niño. Iri zamuka ryatewe n’amazi yo munsi y’inyanja yari ashyushye cyane ku buryo budasanzwe, aho ubushyuhe bwayo bwari burenze ibisanzwe by’icyo gihe cy’umwaka ku kigero kirenga 6°C, nk’uko OMM ibitangaza.
Muri icyo gihe kandi, ibipimo byitwa Southern Oscillation Index, ari byo bigaragaza impinduka z’ikirere zijyana na El Niño, byerekanye ko hari ibimenyetso bihamya ko iyi nkubi iri gutangira kwiyubaka.
El Niño irangwa no kuzamuka kw’ubushyuhe bw’amazi ku buso bw’inyanja hagati no mu burasirazuba bwa Pasifika iri ku murongo wa ekwateri. El Niño ikunze kubaho hagati y’imyaka 2 na 7, kandi igatinda amezi hagati ya 9 na 12. El Niño iheruka yabaye mu myaka ya 2023–2024, kandi iyo myaka yabaye imwe mu yashyushye cyane kurusha indi yose yabanje.
OMM iteganya ko hagati ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2026:
- Henshi ku Isi hazaba ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe.
- Mu Ihembe rya Afurika hazagwa imvura nke kurusha ibisanzwe.
- Muri Aziya y’Amajyepfo hazabaho imiyaga ariko idakomeye.
- Muri Amerika yo Hagati hazarangwa n’ubushyuhe bwinshi n’amapfa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryangi w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko iki kibazo gikwiye gufatwa nk’impuruza y’ikirere (climate emergency) kuko El Niño ishobora kongera ingaruka z’ubushyuhe bw’Isi n’ubundi bwari burimo kuzamuka.
Nubwo bimeze bityo, OMM ivuga ko kugeza ubu nta gihamya ihagije yerekana ko ihindagurika ry’ibihe riterwa n’abantu, ryaba ryongera inshuro cyangwa ubukana bwa El Niño. Ariko El Niño ikorera mu Isi isanzwe ihanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, nk’uko geo.fr ibitangaza.
Titi Léopold
