Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ubwo Gen Muhoozi yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi azaganira na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, ku kongerera imbaraga umubano w’Ingabo z’ibihugu byombi no ku bijyanye n’umutekano.
Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje kuzamura urwego rw’umubano n’imikoranire muri gahunda zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano w’Akarere no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025, aho yanasuye Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yaranaganirirje abaryigamo.



