Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, maze yemeza ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation /RNF).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, kizaba gifite inshingano zo kurengera no kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibyanya birinzwe, hagamijwe kurinda inyamaswa, ibimera n’indi mitungo kamere kugira ngo itangirika cyangwa ngo icike.
Iyi nama kandi yafatiwemo ibyemezo binyuranye bigamije kwihutisha icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri


Jean Claude Munyantore
