Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 5-0, bivuze ko yatangiye nabi iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, aya makipe yombi akaba ari mu itsinda rya mbere.
Ni umukino w’umunsi wa mbere w’iri rushanwa, wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, ndetse ukaba wanarebwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana cyane, ariko APR FC iza gutsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere, harimo icya Mike Evans Kibwage ku munota wa 34, naho icya kabiri kikaba cyatsinzwe na Ariste Patrick Essombe ku munota wa 35, igice cya mbere kirangira Gor Mahia FC itsinze APR FC 2-0.

Mu gice cya kabiri Gor Mahia FC yakomeje gukina neza bigaragara ko yarushije APR FC, biza no kuyihira kuko ku munota wa 64 Paul Okoth yatsinze igitego cya gatatu, icyize cy’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda gitangira kuyoyoka.
Ku munota wa 80, Lesley Otieno wa Gor Mahia FC yatsinze igitego cya kane, naho ku munota wa 87 Ebenezer Assifuah atsinda icya gatanu, umukino urangira utyo.
Undi mukono wabaye ari na wo wabanje ni uwa Garde Républicaine FC yo muri Djibouti na Vipers SC yo muri Uganda, warangiye Vipers SC itsinze Garde Républicaine FC ibitego 3-0.


