Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (DHS7), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko umubare w’ababyeyi babyara babazwe ukomeje kwiyongera. Wavuye kuri 3% mu 2005 ugera kuri 24% mu 2025, bivuze ko hafi umugore umwe muri bane abyara hifashishijwe kubagwa.
Iri zamuka rituma hibazwa niba kubyara babazwe bikomeje gukorwa gusa igihe bibaye ngombwa ku mpamvu z’ubuvuzi, cyangwa niba hari n’ababyeyi babihitamo mu gihe kubyara bisanzwe bishoboka.
Abaganga bagaragaza ko kubyara babazwe ari uburyo bushobora kurokora ubuzima bw’umubyeyi n’umwana igihe hari impamvu zibisaba. Icyakora, baraburira ababyeyi babufata nk’uburyo bworoshye bwo kubyara, kuko bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umugore no ku nda azatwara mu gihe kizaza.
Ababyeyi babyara babazwe bakomeje kwiyongera
Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2005, ubwo hakorwaga Ubushakashatsi bwa gatatu ku Mibereho n’Ubuzima (DHS3), ababyeyi babyaye babazwe bari 3%.
Mu 2010, ubwo hakorwaga DHS4, uyu mubare wari ugeze kuri 9%. Mu bushakashatsi bwa DHS5, bwakozwe mu 2014/2015, wageze kuri 14%, naho mu bushakashatsi bwa DHS6 bwo mu 2019/2020 ugera kuri 17%.
Mu 2025, DHS7 yagaragaje ko ababyeyi babyaye babazwe bari bageze kuri 24%.
Ibi bivuze ko mu myaka itanu, hagati ya 2020 na 2025, igipimo cy’ababyara babazwe cyiyongereyeho 7%.
Igishushanyo: Uko ababyeyi babyara babazwe bagiye biyongera

Iri zamuka rishobora kuba rifitanye isano n’iterambere ry’ubuvuzi, cyane cyane ubushobozi bwo kumenya ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga no kubatabarira ku igihe.
Kubagwa bishobora kurokora ubuzima bw’umubyeyi n’umwana
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, avuga ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma kubaga umubyeyi biba ngombwa, zirimo kuba umwana ari munini cyane, imiterere y’amatako y’umubyeyi ituma umwana adashobora kunyura mu nzira y’ivuka, cyangwa kuba umwana agaragaza ibimenyetso by’uko ubuzima bwe buri mu kaga.
Ati: “Hari igihe umwana aba ari munini cyane ku buryo adashobora kuvuka neza, cyangwa akagira ibibazo byo guhumeka. Hari n’ababyeyi bafite amatako mato ku buryo batabyara bisanzwe. Abandi baza kwa muganga batinze bafite ibibazo birimo kuva amaraso. Ibyo byose bishobora gutuma hafatwa umwanzuro wo kubaga.”
Hari n’ababyeyi babyara babazwe babisabye
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Ubumwe.com bavuga ko babyaye babazwe kubera impamvu z’ubuvuzi, mu gihe abandi bavuga ko babisabye bitewe no gutinya ububabare bw’ibise.
Ineza Karenzi Ange avuga ko yari yarafashe icyemezo cyo kubyara abazwe akiri mu gihembwe cyo gutwita, bitewe no gutinya ububabare bw’ibise.
Ati: “Njyewe mu mutwe nari naramaze kwishyiramo ko ntashaka ko hari umuntu uzambona nsaze ndibwa n’inda n’ibise. N’umugabo narabimuteguje. Igihe cyo kubyara kigeze twagiye kwa muganga n’umugabo dusaba ko bambaga, barabyemera badusaba gusinya ku mpapuro batanga, turasinya barambaga.”
Iradukunda Uwase Angélique na we avuga ko abaganga bahisemo kumubaga nyuma yo kubona ko ibipimo bye by’ubuzima bitari bihagaze neza.
Ati: “Nageze kwa muganga ngiye kubyara, bampimye bagasanga ibipimo byanjye rimwe biramanuka bikongera bikazamuka. Babona ko bishobora gutera ibibazo ku mwana ntwite akaba yanapfira mu nda, bafata umwanzuro barambaga. Umwana avuka ari muzima, nanjye mera neza.”
Ingaruka zishobora no kugaragara mu nda zizakurikiraho
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Sebajuri Jean Marie Vianney, avuga ko umugore wigeze kubyara abazwe ashobora kugira ibyago byiyongera byo kongera kubagwa bitewe n’inkovu iba iri kuri nyababyeyi.
Yagize ati: “Inkovu yo kuri nyababyeyi ishobora gutera nyababyeyi guturika, umwana akaba yapfa cyangwa umubyeyi akava cyane bikaba byamuviramo gupfa.”
Abaganga bagaragaza ko inkovu yo kuri nyababyeyi ishobora no kongera ibyago byo kugira ibibazo mu nda zizakurikiraho, birimo guturika kwa nyababyeyi n’ibibazo bifitanye isano n’aho umwana yifatishije.
Uwera Didyne, wabyaye abazwe ku nshuro ya kabiri, avuga ko amaze igihe ahura n’ibibazo by’uburibwe bw’umugongo n’inda yo hasi.
Ati: “Mporana umugongo udakira udashobora gutuma nunama cyangwa ngo mpeke umwana umwanya munini. No kumesa binsaba gutereka ku ntebe nkamesa mpagaze, hakaba n’igihe kigera nkumva ndababara mu nda yo hasi.”
Impamvu zitandukanye zishobora gutera ubwiyongere bw’ababyara babazwe
Dr. Anicet Nzabonimpa, impuguke mu buzima bw’imyororokere, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’imyororokere, avuga ko ubwiyongere bw’ababyara babazwe bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Asanga hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abatanga serivisi z’ubuvuzi kugira ngo kubagwa bijye bikorwa igihe bibaye ngombwa.
Ati: “Hari abagore baza kwa muganga bisabira kubagwa ndetse bakanahitamo itariki bazabagwaho. Hari n’abavanga ubuvuzi bwa kizungu n’ubwa gakondo, bagakoresha imiti gakondo n’amabumba, bishobora kugira ingaruka ku mwana. Hari kandi abatagira umuco wo kwipimisha inda inshuro zose zagenwe, hakiyongeraho ubuke bw’inzobere mu kwita ku buzima bw’abagore batwite.”

Akomeza avuga ko kugira ngo hagabanywe ibibazo bishobora gutuma abagore bakeneye kubagwa, ari ngombwa ko ababyeyi bitabira kwipimisha inda hakiri kare kandi bakirinda gukoresha imiti batandikiwe n’abaganga.
Ati: “Icyakorwa ni uko umugore utwite agomba kwitabira serivisi zo kwa muganga hakiri kare, akirinda ubuvuzi gakondo n’imiti atandikiwe na muganga. Ku bigo nderabuzima n’ibitaro babyarizamo na ho hakwiye gushyirwamo abakozi benshi, bakira vuba umubyeyi uje kubyara ku buryo bashobora kumutabara byihuse igihe bibaye ngombwa.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko kubyara babazwe ari uburyo bw’ubuvuzi bukwiye gukoreshwa igihe hari impamvu zibisaba. Kubukoresha bidakenewe bishobora guteza ibibazo birimo kuva amaraso menshi, kwandura indwara, gukomereka kw’izindi nyama zo mu nda ndetse n’ingaruka zishobora guterwa no guterwa ikinya.
Mu nda zizakurikiraho, inkovu yo kuri nyababyeyi ishobora kongera ibyago byo guturika kwa nyababyeyi ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’aho umwana yifatishije.
Dr. Bienfait NTSINZI, inzobere mu kuvura indwara z’abagore no kubyaza, avuga ko ubwiyongere bw’ababyara babazwe bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo iterambere ry’ubuvuzi rituma ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga bimenyekana hakiri kare.
Avuga kandi ko impinduka mu myumvire y’ababyeyi ku burenganzira bwabo bwo gufata ibyemezo ku buryo babyara na zo zishobora kugira uruhare muri iri zamuka.
Ati: “Ukwiyongera kw’ababyara babazwe gushobora guterwa n’impamvu nyinshi z’ubuvuzi, zirimo iterambere ry’ubuvuzi n’ubushobozi bwo kumenya ibibazo hakiri kare. Abaganga barushaho kumenya ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana mu kaga. Hari n’impinduka mu myumvire y’ababyeyi ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, aho mbere twabagaga gusa umuntu ufite impamvu zemewe n’ubuvuzi, ariko ubu umubyeyi ashobora no kwisabira kubagwa akabihabwa.”
Akomeza avuga ko umugore umaze kubyara abazwe ashobora kutemererwa kugerageza kubyara bisanzwe mu nda ikurikiyeho bitewe n’imiterere y’inkovu yo kuri nyababyeyi n’ibindi bibazo by’ubuvuzi, kuko bishobora kongera ibyago byo guturika kwa nyababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Yongeraho ati: “Kubagwa ntibigomba gufatwa nk’uburyo bwo kubyara bworoshye kurusha ubundi. Ni igikorwa cy’ubuvuzi gishobora kugira ingaruka mbi nyinshi, bityo kikaba gikwiye gukorwa igihe gifite impamvu z’ubuvuzi kandi kikitabwaho neza.”
Imibare ya RBC igaragaza ko ababyara babazwe bakomeje kwiyongera
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu myaka itanu y’ingengo y’imari ishize, umubare w’ababyeyi babyara babazwe wakomeje kwiyongera.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, abagore babyaye bari 348,024 muri bo 81,680 babyara babazwe, bangana na 23.5%.
Mu 2022/2023, abagore babyaye bari 349,549 muri bo 81,920 babyara babazwe, bangana na 23.4%.
Mu 2023/2024, abagore babyaye bari
336,906 muri bo 82,351 babyara babazwe, bangana na 24.4%.
Mu 2024/2025, abagore babyaye bari 343,821muri bo 84,750 babyara babazwe, bangana na 24.6%.
Mu 2025/2026, abagore babyaye bari 350,765 muri bo 87,120 babyara babazwe, bangana na 24.8%.

Iyi mibare igaragaza ko nubwo umubare rusange w’ababyeyi babyara ugenda uhindagurika, uw’ababyara babazwe ukomeje kwiyongera.
Impfu z’ababyeyi zikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange
NISR igaragaza ko impfu z’ababyeyi bapfa bazize ibibazo bifitanye isano no gutwita no kubyara zagabanutse, ziva kuri 203 ku bana 100,000 bavutse ari bazima mu 2019/2020, zigera kuri 149 mu 2025.
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) igamije kugabanya iki gipimo kikagera kuri 60 ku bana 100,000 bavutse ari bazima mu mwaka wa 2028/2029.
Ibi bigaragaza akamaro ko gukomeza kunoza serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi, kubafasha kugera kwa muganga ku gihe no kubaha amakuru abafasha gufata ibyemezo bishingiye ku nama z’inzobere mu buvuzi.
Nubwo kubyara babazwe bishobora kurokora ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ntibikwiye gufatwa nk’uburyo bworoshye bwo kubyara cyangwa ngo bikoreshwe nta mpamvu z’ubuvuzi zihari.
Intego si ukugabanya umubare w’ababyara babazwe uko byagenda kose, ahubwo ni ukugira ngo buri mubyeyi abagwe igihe bibaye ngombwa, hagamijwe kurengera ubuzima bwe n’ubw’umwana.
Mukanyandwi Marie Louise
