Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanurira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), uburyo wakiriye imodoka ikora isuku watumije yagomga kuba yujuje ibisabwa 25, ariko rwiyemezamirimo akawuha iyujuje ibisabwa 9 byonyine.
Icyakora Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, we yemereye PAC ko iyo modoka koko yaje itujuje ibisabwa byose, ariko ko bine (4) byonyine ari byo itari yujuje, ndetse ko n’ibyo itari yujuje byabariwe amafaranga bayakata rwiyemezamirimo.
Ibyo bisobanuro ntibyanyuze PAC, kuko bigaragara ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta abasura, na bo batari bazi aho ibyo bisabwa iyo modoka itujuje biherereye, bivuze rero ko bayakiriye bazi ko itabifite.
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yabajije Umujyi wa Kigali niba mu kugenzura imodoka wahawe uwayikoze hari ibyo yaba yarabahishe, ikaba ari yo mpamvu batabasha kubigaragaza.
Ikindi kibazo kuri iyi modoka cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije, Munyanturire Jean Claude, ni ikivuga ko yagombaga kugira ibiro 12,970, ariko bo bakabazanira imodoka ipima ibiro 11,170 gusa, bigaragara ko bitari byuzuye nk’uko byari mu nyandiko z’isoko.
Hari kandi kuba Umujyi wa Kigali warakiriye iyi modoka bigaragara ko yagenze ibilometero byinshi, ni ukuvuga birenga 2,000, gusa wasobanuye ko ari ibyo kuva ku cyambu cya Dar es Salam ndetse n’ibindi bike yagenze, aho rwiyemezamirimo yerekanaga uko ikora.
Umujyi wa Kigali wemereye PAC ko mu mitangire y’amasoko hari ubwo hazamo amakosa, icyakora wizeza iyi komisiye ko ugiye kwikosora.
