Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyongeye kugaba ibitero muri Iran, iki gihugu na cyo cyihimura kirasa ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain na Kuwait, ibintu bikomeje kongera impungenge z’uko intambara ishobora kongera kubura hagati y’impande zombi.
Ibitero byagabwe ku wa Gatatu ni byo bikomeye kurusha ibindi byose kuva hagati muri Kamena, ubwo Amerika na Iran byasinyaga amasezerano y’agateganyo yari yahagaritse imirwano. Muri ibyo bitero, Amerika yibasiye imijyi ya Iranshahr, Bandar Abbas, Konarak, Chabahar, Bushehr ndetse na Aq Qala, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Iran.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran (IRNA), byatangaje ko umukozi ushinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yapfiriye mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Iranshahr.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), bwatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ko bwarangije ikindi cyiciro cy’ibitero byari bigamije “kurushaho kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi no ku basare b’abasivili banyura mu muyoboro wa Hormuz.”
CENTCOM yavuze ko yibasiye ibirindiro bya gisirikare 90 bya Iran, birimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, ibikoresho byo kugenzura inkombe, ububiko bw’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones), ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi ndetse n’ibikorwa remezo bifasha ibikorwa bya gisirikare biri ku nkombe za Iran.
Abayobozi ba Iran babwiye ikinyamakuru Fars ko ibitero byagabwe muri Chabahar, byibasiye umunara ugenzura ibikorwa byo ku cyambu n’ububiko bw’ibikoresho. Ibinyamakuru bya Leta kandi byatangaje ko ikiraro cya gari ya moshi cyo muri Aq Qala na cyo cyagabweho igitero.
Nyuma y’amasaha make Amerika igabye ibyo bitero, impuruza z’ibitero byo mu kirere zumvikanye muri Bahrain, mu gihe Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait yatangaje ko ingabo zayo ziri guhangana n’ibisasu bya roketi ndetse n’indege zitagira abapilote, byagabwe na Iran kuri icyo gihugu.
Nyuma yaho, Ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Revolutionary Guards, zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bibiri bya Amerika biri muri Kuwait n’ibindi bibiri biri muri Bahrain. Zongeyeho ko niba Amerika ikomeje ibitero, zishobora no kwibasira ibindi birindiro byayo biri mu karere.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Umutekano w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Rezaei, yari yaburiye Amerika ko Iran izihimura nyuma y’ibitero byo ku wa Gatatu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X yagize ati “Mutegereze igihano gikomeye kizava ku Banya-Irani.”
Ku wa Kabiri na bwo Amerika yari yagabye ibindi bitero kuri Iran, ivuga ko byari igisubizo ku bitero Iran yari yagabye ku mato atatu y’ubucuruzi yanyuraga mu muyoboro wa Hormuz.
Ibiro ntaramakuru IRNA, bisubiramo itangazo ry’Igisirikare cya Iran, byavuze ko abasirikare umunani bo mu ngabo zirwanira mu kirere no mu mazi bishwe muri ibyo bitero byibasiye imijyi ya Bandar Abbas na Bushehr.
Amerika na Iran byombi bishinja uruhande rwabyo kurenga ku masezerano y’agateganyo yari yarashyizweho kugira ngo ahagarike intambara, akureho inzitizi zari zashyizwe ku ngendo z’amato ya Iran ndetse anafungure urujya n’uruza mu muyoboro wa Hormuz.
