Muri Burkina Faso, abasirikare n’abakorerabushake bo mu mutwe wa Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) bagera kuri 50 bishwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, mu bitero bikomeye byagabwe n’umutwe wa JNIM, ushamikiye kuri Al-Qaïda, nk’uko byatangajwe na Leta y’iki gihugu.
Ibyo bitero byibasiye uduce dutandukanye tw’igihugu, harimo amajyaruguru, amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n’amajyepfo ashyira uburengerazuba. Hari ibigo bya gisirikare byasahuwe, kandi abo barwanyi ba JNIM batwara intwaro nyinshi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Burkina Faso ntiburagira icyo butangaza kuri ibyo bitero, ariko umutwe wa JNIM wamaze kubyigamba, ndetse amashusho agaragaza ibyabaye ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Igitero cya mbere cyatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (05:00). Abarwanyi ba JNIM bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Di, giherereye mu Ntara ya Sourou, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Nyuma y’imirwano ikomeye, abo barwanyi babashije kwinjira muri icyo kigo cya gisirikare. Nk’uko amakuru abitangaza, muri icyo gitero hapfuyemo nibura abasirikare 23 n’abakorerabushake ba VDP 11.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na JNIM, uwo mutwe uvuga ko wabonye imibiri 22 y’abasirikare n’abanyamuryango ba VDP mbere yo kuva mu mujyi wa Di.
Uyu mutwe wanigambye kandi ibindi bitero bibiri byagabwe mu duce twa Dalan na Tiéré, mu majyepfo ashyira uburengerazuba no mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu. Muri ibyo bitero, nibura abasirikare 18 bishwe, mu gihe andi makuru yemeza ko hangiritse byinshi muri utwo duce.
Kuri uwo munsi kandi, abarwanyi ba JNIM bagabye ibitero no mu mijyi ya Thiou na Séguénéga iri mu majyaruguru ya Burkina Faso. Nta bantu bahasize ubuzima, ariko nk’uko abaturage babitangaza, imodoka nyinshi z’abasivili zaratwitswe.
