Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko izamuka ry’ibiciro bya Mazutu ku isoko ry’u Rwanda ritazagira ingaruka ku biciro bisanzwe byo gutwara abantu n’ibintu, kuko Leta yashyizemo nkunganire hagamijwe korohereza abaturage.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), mu itangazo ryarwo ryo ku itariki 5 Kamena 2026, ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bigaragaza ko Litiro ya mazutu yazamutseho 722Frw kuko yavuye kuri 2,205Frw ikagera kuri 2,927Frw, mu gihe litiro ya Lisansi yo yagumye ku 2,938Frw.
Ni ihinduka ry’ibiciro RURA ivuga ko rishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga, ndetse rikaba rigamije kugabanya ingaruka izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ku bukungu n’imibereho by’abaturage, ari yo mpamvu Leta yashyizemo uruhare rwayo.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko Leta yagize uruhare mu gutuma ibiciro bitazamuka cyane.
Yagize ati “Byari kuba biri hejuru cyane hafi 60%, uramutse ubaZe ku giciro mpuzamahanga cyangwa ukareba no mu bihugu duturanye, ibiciro bafite bya Mazutu bize muri 3,500. Kuba rero igiciro cya mazutu kigeze kuri 2,927, birumvikana ko haba harimo nkunganire, harimo imbaraga Leta cyane cyane itekereza umuturage, n’icyo iki giciro kimara mu bukungu bw’Igihugu.”
Minisitiri Uwihanganye avuga kandi ko nubwo ibiciro bya Mazutu byazamutse kandi ari nay o imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha, ibiciro by’ingendo bitazazamuka.
Uwihanganye ati “Nta biciro byo gutwara abantu n’ibintu mu gihugu hose bizazamuka, yaba mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali. Ibyo biba kubera ko Leta ijya muri urwo rwego, hejuru yo gushyira imbaraga na nkunganire mu giciro cya Mazutu, igashyira n’imbaraga mu byo gutwara abantu.”

Akomeza avuga ko Leta itazahwema gukomeza gushyira imbaraga mu gutuma ibiciro by’ingendo bitazamuka cyane, ndetse ko hari amatsinda y’abagenzuzi bareba ko no ku bindi bicuruzwa birimo n’ibiribwa hatabaho kubizamurira ibiciro mu buryo budasanzwe.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko kugeza ubu nta kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kiragaragara mu Rwanda, ndetse ko nta n’igiteganyijwe mu gihe kiri imbere, cyane ko ububiko bwabyo buhari buhagije, ndetse ko n’ibitumizwa hanze bikomeje kuza.
Jean Claude Munyantore
