Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya Mazutu yazamutseho 722Frw kuko yavuye ku 2,205Frw ikagera kuri 2,927 Frw, naho litiro ya Lisansi ikaba yagumye kuri 2,938 Frw.
Ibiciro bishya byatangajwe ku wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, bikaba byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Itangazo rya RURA rivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga, ndetse rikaba rigamije kugabanya ingaruka izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ku bukungu n’imibereho y’abaturage.
Rigira riti “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.”
Nubwo ibi bicirobya Mazutu byazamutse, RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bitazamuka, kuko ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bidahungabanya abaturage.
RURA kandi yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu Karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ihumuriza Abanyarwanda ivuga ko icyo ishyira imbere ari uko ibikomoka kuri peteroli bitazigera bibura mu Rwanda, kuko n’ubu Bihari bihagije, n’ubwo byabyo bihindagurika.
