U Rwanda rugiye gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), kizafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, ishyirwa mu bikorwa ry’ishoramari ndetse n’imiyoborere.
Iki cyemezo cyemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Malaysia, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu buryo buboneye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ibi bikurikira amasezerano yasinyiwe i Dubai ku wa 31 Nyakanga 2025, mu rwego rwo guteza imbere amahame y’Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution), gahunda yamaze kwemerwa no gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse na UAE.
Imwe mu nkingi z’ingenzi zigize Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ni ugutanga ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa (coding) n’ikoranabuhanga rishingiye ku ikoranabuhanga rya digitale ku bantu babarirwa muri za miliyoni, cyane cyane urubyiruko, mu myaka itanu iri imbere.
Byongeye kandi, abantu 500,000 bazahabwa amahugurwa yisumbuye mu ikoranabuhanga. Hazibandwa cyane ku rubyiruko, rugize umubare munini w’abaturage kandi rusanzwe rufite ubumenyi n’ubumenyere bwo gukoresha ikoranabuhanga kurusha abandi.
