Abigiye ku murimo bahawe impamyabushobozi zizabafasha kugaragaza icyo bashoboye
Abayeshuri bigiye ku murimo ibijyanye n’ubwubatsi, bahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro babifashijwemo na STECOMA, bagaragaza ko ibyo bahigiye ari ingenzi kandi ko bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse ko ubu bagiye gukora kinyamwuga kuko bafite ikibaranga. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ubwo STECOMA yahaga impamyabushobozi abigiye ku murimo bagera
