Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kuri 57%, kandi ko bitarenze 2027 ruzaba rwuzuye rukazatanga Megawati 43.5 ziziyongera ku ngufu zakoreshwaga mu gihugu.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga umushinga wo kubaka urwo rugomero ku mugezi wa Nyabarongo II, hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo n’aka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, agasobanurirwa ibihakorerwa ndetse akanirebera aho ibikorwa bigeze.
Uru rugomero uretse gutanga amashanyarazi, ruzanifashishwa mu kuhira imyaka, gukora ubwikorezi bwo mu mazi, kurinda imyuzure ya hato na hato yajyaga inafunga umuhanda uhuza Kigali n’Intara y’Amajyepho ahazwi nko kuri Ruliba, gutanga amazi meza, ndetse runashyirweho ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Umukozi wa EDCL ushinzwe gukurikirana iby’uyu mushinga, Anicet Mushuti, avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero irimo kugenda neza nk’uko biteganyijwe.
Ati “Imirimo yatangiye muri 2022, ikaba izarangira muri 2027 urugomerorwuzuye. Ubu tuvugana imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 57%, tubona ari ikigero gishimishije, kandi twizeye ko intego twihaye yo kuzarangiza kuhubaka muri 2027 tuzayigeraho.”
Ikiyaga gihangano uru rugomero kizifashisha kizaba gifite uburebure bwa kilometero 67, uvuye aho kizaba kiri ugana mu Karere ka Nyabihu, ahitwa muri Vunga, ari na ho hazakorerwa ubwikorezi bwo mu mazi mu guhuza utwo duce.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo II izarangira itwaye asaga Miliyoni 214 z’Amadolari ya Amerika.



Leave feedback about this