Abacuruzi bakorera mu Karere ka Nyarugenge barasabwe kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda bibarizwa muri aka Karere, harimo icya Nzove n’icya Mageragere.
Byagarutswe ubwo PSF ya Nyarugenge yashimiraga abayobozi bayo bacyuye igihe, ibashimira ubwitange n’umurava bagize.
Uwari uhagarariye abacuruzi bafite ubumuga muri komite nyobozi ya PSF icyuye igihe, Sibomana Papy uri mu bashimiwe yagize ati “Kuko turimo gukangurirwa ubucuruzi bushyize hamwe, ni ukureba uburyo icyiciro cy’abafite ubumuga kitacikwanwa, ahubwo tukareba uburyo natwe twagiramo ubucuruzi bugaragara, tukabyaza aya mahirwe yo mu byanaya by’inganda umusaruro”.
Perezida wa PSF mu Karere ka Nyarugenge, John Kivenge yagize ati “Icya mbere kwari ugukangurira abacuruzi kumenya akamaro k’inganda, bitandukanye n’ubucuruzi bari basanzwemo, bakajya gukora inganda bazi neza impamvu”.
Hakizimana Gregory uzwi ku izina rya Shema Shop ati “Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abacuruzi benshi bajya kurangura mu mahanga, bityo ibyo bajya gukura hanze babikorere mu gihugu cyacu, kugira ngo ishoramari ryacu rigere ku ntego”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, asaba abikorera kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda biri muri aka karere.
Ati “Urebye uko ibi byanya bimaze gukoreshwa biri ku kigero gitoya, tukaba dusaba PSF ko yaza ikadufasha kuko byagenewe inganda kandi zigirwa na PSF n’abandi nka bo, bakaba babisura kuko ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi Leta yamaze kubigezamo. Harabura uruhare rw’abikorera kugira ngo tubibyaze umusaruro natwe tugire inganda, aho kujya kurangura hanze ahubwo na bo baze kurangura iwacu”.
PSF ya Nyarugenge ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 200, harimo abayobozi b’amazone 1320.
Mukanyandwi Marie Louise
