Abantu barasabwa kwisuzumisha inkorora ibatinzeho kuko ishobora kubaviramo Igituntu
Igituntu ni indwara yandura iterwa n’agakoko gato cyane kazwi nka ‘Bacille de Koch’, umuntu rero ashobora kucyandura iyo umurwayi wacyo akorora, acira, yitsamuye cyangwa avuga, kuko yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka abantu bahumeka, cyane ko cyandura biciye mu mwuka. Bimwe mu bimenyetso by’igituntu harimo kugira inkorora irengeje ibumweru bibiri, kubira ibyuya byinshi cyane cyane nijoro,
