Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato bagiriwe icyizere cyo kuba mu buyobozi bw’Igihugu, kugira imyumvire n’imitekerereze isobanutse ku Nguni zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato, amenyerewe nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Murasabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire isobanutse, kubaka no kunoza imibanire, ari na ko muhangana n’impinduka zizanwa n’iterambere, ikoranabuhanga, ibibazo by’ubukungu n’ibindi”.
Yunzemo ati “Niba umuryango uhamye ari wo musingi Igihugu cyubakiraho, inshingano z’iki kiragano, ni ugukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu, kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura, ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho.”
Yakomeje agaragaza ko kugira urugo rwiza hari ikindi bisaba kirenze ubuhanga abantu baba basanzwe bafite.
“Ese ntidushobora kuba twaritaye ku mwanya n’ubushobozi, ariko ntitugire umwanya wo kubafasha mu gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire kandi na byo bikenewe kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza, haba mu rugo cyangwa no mu kazi kandi? Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, ntabwo kugira ubwenge gusa bihagije hakenewe n’izindi mbaraga n’ingangagaciro zirinda umwana.”

Madamu Jeannette Kagame yerekanye kandi ko urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe amahirwe yo kuyobora no guhabwa inshingano zitandukanye, bityo ko rutagomba gutatira icyo cyizere.
Ati “U Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ho gusa no mu bikorera higanjemo urubyiruko. Icyo cyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza, aha twavuga nk’amashuri, ubushobozi bwo gutekereza, ubunararibonye, indangagaciro n’ibindi. Kandi byose ni ingenzi cyane.”
Amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu, ahuriza hamwe abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu zirimo iza Leta, abikorera, abahagarariye imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, urubyiruko n’abandi.
