Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup 2026, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, yegukana ityo igikombe cy’iri rushanwa rihatse ayandi mu mupira w’amaguru.
Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi adashyiramo imbaraga nyinshi,icyako ntibyatinze kuko nyuma y’igihe gito Police FC yahinduye imikinire,igaragaza ko ishaka intsinzi.
Ibi byatumye na Kiyovu Sports nay o ikanguka, itangira gukina ifite intego nubwo wabonaga ko idahererekany aumupira neza. Ibi ariko ntacyo byatanze ku mpande zombi mu gice cya mbere, kuko cyarangiye ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports yimijiriyemo agafu, ubona koko koyongereye imbaraga mu mukino, ariko kubona igitego bikomeza kuyigora.
Kiyovu Sports ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gusatira, biza no kuyihira kuko ku munota wa 84, yabonye igitego cyatsinzwe na Hakim Hamiss. Iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ikipe ya Kiyovu yakomeje kukirinda, yanga ko yakwishyurwa imibare igakomeza kuba myinshi, binatuma umukino urangira nta yindi mpinduka ibaye, ari igitego 1-0.

Kiyovu Sports yahise itwara igikombe cya Super Cup 2026, kikaba ari icyo gikombe gikomeye yegunye nyuma y’imyaka 33.
Police FC yahise ifata umwanya wa kabiri (2), mu makipe ane yari yitabiriye iri rushanwa, ari yo Rayon Sports, Mukura VS, Police FC na Kiyovu Sports yatwaye iki gikombe kiruta ibindi. Aha twakwibutsa koikipe ya APR FC yagombaga kuba yarakiniye iki gikombe, ariko yaje kwikura mu irushanwa ihita isimburwa na Mukura VS.
Iki gikombe ni cyo gifungura umwaka w’imikino, cyakinwe mu buryo budasazwe bwa ½ n’umukino wa nyuma gusa ari na wo wabaye kuri iki cyumweru.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (BK Pro League) y’umwaka w’imikino wa 2026-2027 izatangira ku itariki ya 4 Nzeri 2026, umukino ufungura uzahuza Kiyovu SC na Gorilla FC.


