Mu myaka 10 RNIT yakusanyije asaga Miliyari 145Frw inafasha abarenga ibihumbi 350 gushora imari
Ikigo cy’ishoramari Rwanda National Investment Trust Ltd/RNIT Iterambere Fund) kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, cyizihije imyaka 10, gitangaza ko mu gihe kimaze gikora cyakusanyije amafaranga arenga Miliyari 145Frw, gifasha Abanyarwanda benshi kwizigamira no gushora imari. RNIT Iterambere Fund ni cyo kigega cya mbere cy’ishoramari rihuriweho (Collective Investment Scheme) cyashyizweho mu Rwanda. Cyashinzwe mu
