Mu mukino wa ½ cy’igikombe kiruta ibindi (FERWAFA Super Cup 2026), wahuje ikipe ya Police FC na Rayon Sports, kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 20206, Police FC yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 4-2.
Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’ayatinyanye, bigatuma uburyo bwo kugera ku izamu ku mpande zombi buba buke, nubwo banyuzagamo bagatera amashoti yerekeza mu izamu, nuko abanyezamu bakirwanaho.
Ibi byatumye igice cya mbere cy’uyu kirangira amakipe yombi nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi, bivuze ko byari 0-0.
Mu gice cya kabiri Junior Kameni, rutahizamu wa Rayon Sports, yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira wahinduwe uvuye mu mpande maze ashyizeho umutwe awutera hejuru y’izamu rya Police FC.
Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko biranga, kuko iminota 90 yose y’umukino ndetse n’iy’inyongera yarangiye amakipe yombi afite 0-0, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iri rushanwa.
Amapenaliri rero ntiyahiriye Rayon Sports, kuko yahushije abiri yose mu gihe Police FC yahushije imwe, ni uko umukino urangira ari penaliti 4 kuri 2 za Rayon Sports.
Uyu mukino wabaye nyuma y’uwabanje wahuje Kiyovu Sport na Mukura VS na wo wa ½ cy’iri rushanwa, aho Kiyovu Sports yitwaye neza itsinda Mukura VS igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera, kuko iminota 90 yo yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Iyi mikino yombi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikaba yasize Police FC na Kiyovu Sports zibonye intsinzi, akaba ari n’aya makipe azahura ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2026.

