Abantu nibura 160 bamaze guhitanwa n’imyuzure ikomeye yatewe n’isenyuka ry’urubura runini rwo mu misozi ya Himalaya, rwateje imyuzure ikomeye ku mupaka uhuza Nepal na Tibet. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026.
Abantu hafi 1,500 baburiwe irengero muri Nepal no muri Tibet y’u Bushinwa. Muri Nepal honyine, abantu 826 baburiwe irengero, barimo hafi 600 b’abakerarugendo b’abanyamahanga, nk’uko polisi n’abashinzwe ubukerarugendo babitangaje.
Ku rundi ruhande rw’umupaka, itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryatangaje ko abantu 558 baburiwe irengero mu gace ka Gyirong, muri Tibet, barimo abanyamahanga 260.
Ahagana saa 8:40 zo ku isaha yaho, ni ukuvuga saa 2:55 GMT, ku wa Gatatu, amazi menshi yaturutse mu misozi ndetse n’inkangu byibasiye uduce two ku mupaka uhuza Nepal na Tibet.
Ibyo byahitanye abantu nibura 157 muri Nepal na batatu muri Tibet, mu gihe hafi 1,500 bakomeje kuburirwa irengero muri ako karere kose.
Amazi menshi yivanzemo ibyondo n’amabuye yisutse mu kibaya cy’umugezi wa Lhende Khola, atwikira imidugudu kandi asenya inzu ndetse n’ibikorwa remezo by’ingenzi. Nibura ibiraro 19 ndetse n’ibilometero bigera kuri 40 by’imihanda byatembanywe n’ayo mazi.
Abasirikare ba Nepal n’amatsinda y’ubutabazi boherejwe muri ako gace, bakoresha kajugujugu, drones ndetse n’imbwa zifashishwa mu gushakisha abantu. Icyakora, amazi menshi, imihanda yangiritse ndetse n’ibyondo byinshi birimo kubangamira ibikorwa byo gutabara no kugera mu bice byibasiwe cyane.
Ku rundi ruhande rw’umupaka, muri Tibet, ubwinshi bw’ibyondo n’ibindi bisigazwa byatwawe n’amazi na byo byatndije ibikorwa by’amatsinda y’ubutabazi y’Abashinwa, arimo kugerageza kugera ku bice byegereye umupaka.

