Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kanama 2026, ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 94-87 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu bagabo mu Rwanda, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe.
Ni umukino wabereye muri BK Arena, ukaba wari ukomeye urimo guhanga kwinshi, aho Patriots yasabwaga gutsinda kugira ngo irebe ko yanganya na APR BBC yayitsinze mu mukino ubanza, mu gihe iyi yo yashakaga gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Muri uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi, agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 24 ya Patriots BBC, bivuze ko ikinyuranyo cyari gito cyane.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana, amakipe yombi agendana mu gutsinda amanota binyuze mu bakinnyi barimo Craig Randall na Garba Chingka Kennedy, wabonaga ko bashaka kwegukana intsinzi.
APR BBC yakomeje gukina neza ari na ko yongera ikinyuranyo cy’amanota, biza no kuyihira kuko igice cya mbere cyarangiye iri imbere n’amanota 49 kuri 45 ya Patriots BBC.
Patriots BBC yakomeje guhatana ngo irebe ko yakuramo ikinyuranyo, aho abakinnyi bayo Noel Obadiah na Damarian Franklin bakoze iyo bwabaga ariko ntibabigeraho, kuko agace ka gatatu karangiye APR BBC ifite amanota 69 kuri 65 ya Patriots BBC, ikinyuranyo cy’amanota ane kigumamo.
Mu gace ka nyuma n’ubundi APR BBC yakomeje kurusha Patriots BBC, umukino muri rusange urangira APR BBC yegukanye intsinzi ku manota 94-87.
Biteganyijwe ko umukino wa gatatu uzaba ku wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026, Patriots BBC yawutsinda bakazakomeza ku mukino wa kane, naho APR BBC yawutsinda igatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
