Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri 82.21% ari bo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Ibi bizamini byakozwe n’abakandida 277,579 baturutse mu bigo 3895 byo hirya no hino mu gihugu, muri bo abakobwa bari 55.65% naho abahungu bakaba 44.35%.
Imibare igaragaza ko uyu mwaka abatsinze biyongereye ugereranyije n’ushize, kuko muri iki cyiciro abantsinze ari 82.21%, mu gihe mu mwaka ushize wa 2024-2025 bo bari 74.6%.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), Dr. Bernard Bahati, avuga ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’ushize.
Ati “Mu mwaka ushize ugereranyije n’uyu mwaka, abanyeshuri bagiye bagabanuka mu cyiciro cy’abafite amanota ari munsi ya 50%, ni ukuvuga ngo umwaka ushize abana bari bafite hagati y’amanota 30-40, twari dufite ibihumbi 10 birenga. Urebye rero muri uyu mwaka ubona ko abana bari bafite muri ayo manota bageze mu 4000, bivuze ko bagabanutse.”
Yungamo ati “Wafata ku bari bafite hagati ya 40-50, bari ibihumbi 41 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanutse cyane bagera ku bihumbi 27. Ariko noneho bagabanuka bajya mu cyiciro cy’abanyeshuri baba batsinze kuko urebye guhera ku banyeshuri bafite hagati ya 50-60 ndetse kugeza hagati ya 90-100, uwo mubare wagiye wiyongera. Ba bandi bavuye mu cyiciro cy’abafite hasi ya 50%, bagiye mu cyiciro cyo hejuru ya 50%.”
Kuru uyu munsi kandi, NESA yanatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), batsinze ku kigero cya 85.7% mu bakandida 147,015.
Muri iki cyiciro, urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku ijanisha rya 82,62%, mu gihe abahungu bo batsinze ku ijanisha rya 89,8%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi, bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko imibare yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kuko biyongereyeho abarenga ibihumbi 50.
Ati “Iyo abanyeshuri ari benshi no gutsinda kwabo bikaba byiyongereye, birumvikana ko bigira uruhare mu kugena amashuri abanyeshuri baherezwamo.”
Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ni ko kahize utundi turere mu gutsindisha neza muri uyu mwaka.
