Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta masezerano cyangwa ubwumvikane u Rwanda rwigeze rugirana n’u Burundi rutubahirije, cyane ko ngo nta n’ayo yagiranye na Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, nk’uko we agenda abivuga.
Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku makuru avuga ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi haba harabaye ibiganiro, ku byerekeye uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasubije ko nta byigeze bibaho, ko ahubwo Perezida Ndayishimiye shobora kuba yarabirose.
Asubiza iki kibazo yabarijwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko nta bwumvikane yigeze agirana n’umuntu uwo ari we wese butubahirijwe, harimo n’ubwo ngo yaba yaragiranye na Perezida w’u Burundi.
Yagize ati “Nta bwumvikane cyangwa isezerano twigeze tugirana n’umuntu tutubahirije. Ntabwo ari Perezida w’u Burundi gusa, ahubwo nta n’undi muntu uwo ari we wese. Ariko wasanga hari ijoro yabirose, agatekereza ko byabaye”.
Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye yabeshye, ubwo hari amakuru yavugaga ko u Burundi bukorana n’umutwe wa FDLR n’uwa FLN, yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yasobanuye ko mu 2023 ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inzego z’iperereza z’u Rwanda zabonye gihamya y’ayo makuru zirabimubwira, ahamagara Ndayishimiye, abimubajije arabihakana.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe yabwiye Ndayishimiye ko uretse amakuru y’ingabo z’u Burundi zari zagiye muri Kivu y’Amajyaruguru, hari n’amakuru yari amaze igihe avuga ko u Burundi bushobora kuba bufite imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Naramubajije nti Perezida, ibi ni ukuri? Yaransubije ati oya, oya, oya”.
Perezida Kagame yavuze ko Perezida Ndayishimiye yamusabye kongera kugenzura amakuru yari afite, avuga ko abayamuhaye bashobora kuba bashakaga guteza ibibazo cyangwa bamubeshya.
Perezida Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yizeye amagambo ye kabone n’ubwo yari yahawe amakuru yizewe n’iperereza, ariko ko nyuma y’iminsi mike ibimenyetso byatamaje Perezida Ndayishimiye, kuko abasirikare b’Abarundi bagiye bagaragazwa bafatiwe mu burasirazuba bwa RDC n’ihuriro rya AFC/M23.
Aha Perezida Kagame yemeye ko ibi yabiganiriyeho na Perezida w’u Burundi, mu gihe undi we yabeshye ko hari ibyo baganiriyeho mbere.
Umukuru w’Igihugu ati “Yego, twabiganiriyeho. Ni yo mpamvu ntashobora kubeshya nk’uko we yabikoze kuri njye. Njye simbeshya.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko atazi ibiganiro cyangwa ubwumvikane Perezida w’u Burundi yaba yaravugaga ko bwabaye hagati y’ibihugu byombi, cyane ko atigeze anagaragaza n’aho byabereye.
Ati “Reka bisobanuke, ni hehe ibyo byabereye kandi ni ryari byabaye?”
Mukanyandwi Marie Louise
