Uruhare rwa buri wese ni umusanzu ukomeye wo guca imvugo z’urwango-MINUBUMWE
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Imvugo z’urwango (hate speech) kuko zigikorehwa, nubwo zitandukanye n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zifite aho bihurira. Ni umunsi wahujwe no gutangaza imbanzirizanyandiko ya gahunda y’Igihugu yo kurwanya imvugo z’urwango. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Kane
