Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), asimbura Prof. Emile Bienvenu uri mu maboko y’ubutabera, ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, uyu ukaba ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026.
Prof. Muganga yari asanzwe ari umwe bakozi ba Rwanda FDA, akaba yari akuriye ishami rishinzwe imirimo ya Laboratwari (Head of Laboratory services).
Abandi bayobozi bashyizweho muri iki kigo, harimo Dr. Munyampundu Jean Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ibiribwa, mu gihe Dr. Kabandana Monia yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari, nk’uko biri mu itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Abayobozi batandukanye bari basanzwe bayobora Rwanda FDA, bari mu maboko y’ubutabera, bakaba bakurikiranyeweho amakosa yakozwe n’iki kigo mu bugenzuzi bw’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, ari na yo mpamvu basimbuwe.
Izo nganda kuri ubu zarafunzwe, kuko inzoga zakoraga ziganjemo izo bita Ibyuma, zagiraga ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kuko bamwe mu bazinyoye zabishe abandi barahuma, zikaba zinagira n’izindi ngaruka zikomeye mu muryango nyarwanda.
Uretse aba bayobozi bakurikiranweho ibi byaha, bene izo nganda na bo barimo gukurikiranwa kuko iperereza ryasanze zikora ibihabanye n’ibyo zaherewe uburenganzira bwo gukora.
Kuri ubu inzego zitandukanye z’Igihugu zirimo na Minisiteri y’Ubuzima, ziri mu bukangurambaga bwo gusaba urubyiruko kureka kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ahubwo ruhe umwanya umurimo warufasha kwiteza imbere.
Jean Claude Munyantore
