Ikipe ya APR FC yatangiye imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, BK Pro League 2026/27, itsinda Marine FC ibitego 4-2 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu ariko wa mbere kuri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.
Umukino watangiranye imbaraga, ibi ku ikubitiro byahiriye Marine FC kuko yabonye igitego cya mbere ku munota wa 17, ibona icya kabiri ku munota wa 35 cyatsinzwe na Ntirushwa Aimé.
Ibi byashyize ku gitutu APR FC bituma isatira cyane, nuko ku munota wa 37 Cheikh Djibril Ouattara atsinda igitego cya mbere cya APR FC, igice cya mbere kirangira ari Marine FC iri imbere ku bitego 2-1.
Ku munota wa 53 w’igice cya kabiri, Memel Dao yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, naho Cheikh Djibril Ouattara atsinda icya gatatu ku munota wa 63 cyabaye icya kabiri kuri uyu rutahizamu, byatumye APR FC itangira kuyobora umukono.
Bidatinze cyane, Uwiyaremye Fidali yatsinze igitego cya kane ku munota wa 82, umukino urangira APR FC itsinze 4-2, iba ibonye ityo amanita atatu ya mbere.

Uyu umukino ni wo wa mbere ikipe ya APR FC yakinnye muri shampiyona y’uyu mwaka, kuko imikino ibiri ibanza itabashije kuyikina bitewe n’uko yari muri CAF Champions League.
Uretse uyu mukino, Al-Hilal SC na yo yatangiye shampiyona itsinda Kigali FC ibitego 2-0, mu mukino na wo wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Iyi kipe yafunguye amazamu ku munota wa 16, ubwo Ansumana Samura yahabwaga umupira na kapiteni Omer Taha maze yohereza umupira mu rushundura, umuzamuntiyamenya uko bigenze.
Al-Hilal SC yakomeje gukina neza, ku munota wa 63 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ahmed Salem ari na cyo cyasoje uyu mukino wangiye Al-Hilal SC yegukanye intsinzi ya 2-0.
