Raporo y’inzego z’uburezi ivuga ko abanyeshuri 29 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye amashuri abanza ya Furaha na Ujamaa i Bukavu mu Ntara ya Sud-Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Abandi banyeshuri 25 na bo bakomeretse, bikaba byarabaye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026.
Iyo raporo igira iti “Umubare w’agateganyo w’abapfuye twasanze nyuma ari abana 29, aho imibiri 27 iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Bukavu, naho ibiri iri mu bitaro bya Kaminuza bya Bukavu.”
Abayobozi bashinzwe uburezi bavuze ko bamwe mu bana bapfuye bazize kubura umwuka, mu gihe abandi bapfuye bakandagiranye mu gihe barwanaga no guhunga umuriro.
Iyo raporo ivuga kandi ko abanyeshuri bakomeretse barimo kuvurirwa ku bitaro bya Kadutu ndetse no ku Bitaro Bikuru bya Bukavu, kandi ko ubuzima bwabo bumeze neza.
Ku ruhande rw’abayobozi ba AFC/M23, batangaje ko abantu 24 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi benshi bagakomereka. Iyo nkongi kandi yatwitse inzu zigera kuri 300 zari hafi y’aho yaturutse.
Abatangabuhamya bavuga ko umuriro watangiriye mu bucucike bw’inzu, ukaza kugera ku bigo by’amashuri bibiri byo muri Komini ya Bagira, mu gihe abanyeshuri bari mu masomo.
Abaturage bo mu gace ka Kadutu bakomeje kugira ubwoba n’agahinda nyuma y’iyi mpanuka. Nsimire Rushuda, umubyeyi w’abana bane bigaga muri rimwe muri ayo mashuri, ari mu bashakisha abana be hagati y’ibyasigaye nyuma y’inkongi.
Yagize ati “Babiri mu bana banjye bakomeretse, ariko abandi babiri sindababona. Ndacyafite icyizere ko nzababona kuko ntibari mu bana bajyanywe kwa muganga. Byongeye kandi, ibintu byose byahiye. Ntabwo tuzi aho tugiye kurara.”
Abasesengura ibibazo by’imyubakire muri RDC bavuga ko kuba inzu z’abaturage zegeranye cyane ndetse zititaruye ibikorwa remezo, harimo amashuri, bikunze gutuma inkongi z’umuriro zigira ingaruka zikomeye iyo zibaye.
Ikindi kibazo kivugwa gikomeye, ni ibura ry’ibikoresho byo gutabara no kuzimya inkongi z’umuriro.

