Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, akaba ari wo mukino wa mbere Rayon Sports yari ikinnye muri BK Pro League 2026 igeze ku munsi wa gatatu, nuko Murera icyura inota rimwe.
Ikipe ya Sunrise FC yaje gukina na Rayon Sports yiyemeje kuyitsinda, bituma itangirana umukino imbaraga nyinshi bigaragara ko yarushaga Rayon Sports wabonaga abakinnyi bayo bahuzagurika.
Iyi mikinire yatumye Sunrise FC ibona igitego cya mbere ku munota wa karindwi, cyatsinzwe na Nzeyimana Jean Petit watereye ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.
Ibi byatumye Rayon Sports ikanguka, itangira gukina neza, maze ku munota wa 27 rutahizamu Junior Kameni atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na mugenzi we Issa Djiguiba, nuko igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Nyuma y’akaruhuko, amakipe yombi yashatse igitego cy’intsinzi anakora impinduka zitandukanye ariko biba iby’ubusa, umukino urangira ari cya gitego 1-1.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wa gatatu wa BK Pro League, ikipe ya Police FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 iyisanze iwayo, umukino wabereye kuri Stade Kamena yo mu Karere ka Huye.
Umukino wa nyuma w’umunsi wa gatatu uraba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, ukaba uza guhuza Amagaju FC na Al Merrikh SC, kuri Stade Kamena, ni umukino utangira saa cyenda.
