Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin, Romuald Wadagni, bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Nyarutarama.
Siporo aba Bakuru b’Ibihugu bakoze, ni iyo kugenda n’amaguru ahamenyerewe nka ‘Nyarutarama Green Carpet’, hamwe mu hantu hagenewe n’ubundi gufasha abantu gukora siporo yo kugenda n’amaguru, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye Perezida Wadagni muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.
Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.
Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.
Uruzinduko rwa Perezida Wadagni mu Rwanda rubaye nyuma y’amezi ane atangiye kuyobora Benin, kuko yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin.
Si ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko muri Nzeri 2023, ubwo yari akiri Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yahageze nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, wayoboraga Benin mbere.
Perezida Wadagni yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Wadagni uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, akigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye muri urwo rwibutso bishwe bazira uko bavutse.
Mu gihe yasuraga Urwibutso, Perezida Wadagni yanyuze mu byumba bibitse amateka, amakuru n’ibimenyetso bisobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingaruka yagize ku gihugu n’Abanyarwanda.
Yanasobanuriwe urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, aho Igihugu cyibanze ku kunga Abanyarwanda, kubaka ubumwe n’ubwiyunge no kongera kubaka inzego n’iterambere ry’igihugu.
