Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Oman, U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’imisoro, ubwikorezi, koroshya ingendo, ishoramari, umurimo n’ubuhinzi.
Igikorwa cyo gusinya aya masezerano cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, bikaba byakurikiye ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bari baraye bagiranye, byibanze ahanini ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Oman.
Mu masezerano yasinywe harimo ajyanye no gukuriraho visa abafite pasiporo za dipolomasi, iz’akazi ka Leta n’izidasanzwe, ntabwo bireba abaturage bose b’impande zombi. Hari kandi amasezerano agamije gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri.
Amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije gutuma inyungu cyangwa amafaranga umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyinjije mu bihugu bibiri adasoreshwa kabiri, ndetse akanagena neza igihugu gifite ububasha bwo gusoresha ubwoko runaka bw’amafaranga yinjiye.
Kuba hasinywe amasezerano yo koroshya ingendo hagati y’u Rwanda na Oman ni ingenzi cyane, kuko muri iki gihe abayobozi ku mpande zombi barimo kongera imigenderanire.

Igikorwa cyo gusinya aya masezerano mashya cyaje gikurikiye uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yari aherutse kugirira muri Oman ndetse n’itsinda yari ayoboye, rukaba rwarabaye muri Mutarama 2026.
Icyo gihe hasinywe andi masezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye mu by’indege n’imicungire y’ibibuga by’indege, harimo ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na Oman Airports, mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no gushaka amahirwe y’ishoramari mu bikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman, Umukuru w’Igihugu n’itsinda ry’Abanyarwanda bari kumwe, bakiriwe ku meza na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, mu musangiro wabereye mu Ngoro ya Al-Husn Al-Amir, i Salalah.
Mbere yuko uyu musangiro utangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq, bahanye impano nk’ikimenyetso cy’ubucuti no gushimangira iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi.


