Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya Gitwe mu cyiciro cya 13, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, kuko biteguye kubukoresha batanga umusanzu wabo uko bikwiye mu kubaka Igihugu, bakaba basabwe kuzagira indangagaciro mu kazi kabo.
Byagarutswe ho ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, ubwo abanyeshuri basoje amasomo muri iyi Kaminuza ya Gitwe bahabwaga impamyabumenyi, barimo abaforomo n’ababyaza ndetse n’abiga uburenzi .
Abarangije mu ishami ry’ubuganga bavuga ko bahawe uburezi bufite ireme, ndetse ko bubemerera kwitwara neza muri serivisi z’ubuzima nk’uko bivugwa na Kevine Neri Ihirwe, usoje kwiga ubuforomo mu kiciro cya mbere cya Kaminuza.
Ati “Ni umwuga nize nkunze kuko nifuzaga kuzafasha Abanyarwanda. Mfite umuhate n’umurava wo kuzafasha abarwayi kuko abaza batugana ari benshi nkabafasha uko nshoboye mu buryo bwose”.
Dr Joyce Musabe, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya kaminuza ya Gitwe, yasabye abanyeshuri basoje kugira ubumuntu mu byo bagiye gukora no gukunda akazi.
Ati “Impamyabushobozi ni kimwe ariko hakaba n’impamyabumenyi, ushobora kuba ufite impamyabushobozi ariko umuntu wamureba ugasanga adafite ubumuntu. Turasaba abasohoka mu mashami atandukanye kuzagira ubumuntu, bagakunda abantu bakanabitaho kugira ngo bakoreshe bwa bumenyi abahawe, ariko bongereho ikindi kintu kirenze ubumenyi bavana mu mashuri”.

Uhagarariye Kaminuza ya Gitwe mu rwego rw’amategeko, Rusine Josue, yasabye abanyeshuri basoje kugira indangagaciro.
Ati “Icyo tubwira abanyeshuri basoje ni ukugira indangagaciro, kuko igihugu cyacu ni bo gikeneye bigisha abana bacyo babarema kuzaba bazima, abantu bavura bakavura Abanyarwanda babakunze, kuko ni byo twakomeje kubigisha na n’ubu ni byo tubasaba”.
Kaminuza ya Gitwe yatangijwe n’ihuriro rya bamwe mu babyeyi b’Abadivantisiti, itangira ari ishuri ryisumbuye mu mwaka wa 1981, biza kwaguka havamo Kaminuza, ikaba yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 609 bo mu mashami 2, harimo abaforomo n’ababyaza, ndetse n’abiga uburezi.




Mukanyandwi Marie Louise
