Ambassadors of Christ Choir iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizaihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo w’Imana, kikazabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 25 Kanama 2026, iyi korari yagarutse ku rugendo rwabo rw’ubuzima muri iyi myaka bamaze bakora uyu murimo, ndetse no ku bihe bikomeye kandi bitazibagirana byaranze urugendo rwabo kuva yatangira mu 1995, birimo n’impanuka zikomeye bahuye na zo harimo iyo bakoze bava mu butumwa mu gihugu cya Tanzaniya.
Chairman wa Ambassadors of Christ Choir, Muvunyi Reuben, yavuze ko iyi korali yatangiye umurimo wayo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe mu 1994, u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye.
Yagize ati “Ni ibihe tutazibagirwa mu mateka yacu. Ni ibihe twaboneyemo gutabarwa n’Imana, ndetse n’ineza y’abantu. Leta, itorero ndetse n’abagiraneza baradufashije kugeza n’uyu munsi, kandi turacyakomeje gukataza dukora umurimo w’Imana”.
Muvunyi yakomeje avuga ko nubwo bakoze ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye, ariko iki kiri kurundi rwego.
Yagize ati “Tumaze gukorera ibitaramo mu bihugu amagana, ariko nta gitaramo twigeze dukora nk’iki kuri uru rwego. Ni igitaramo twizihiza imyaka 30 tumaze mu umurimo w’Imana, ni urugendo rurerure cyane twagendanye n’Imana, tubona ukuboko kwayo, tubona ibitangaza byayo, tubona abantu bakizwa bava mu byaha, tubona Igihugu kiva mu icuraburindi, ubu turi Igihugu gifite ibyiringiro”.
Muri iyi myaka 30 korali Ambassadors mu ivugabutumwa ryabo ry’indirimbo, babatirishijemo abantu hirya no hino ku Isi, abandi barihana bareka ibiyobyabwenge barakizwa bagarukira Imana.

Mukanyandwi Marie Louise
