UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imyidagaduro Korali Ambassadors yateguje igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 30 imaze
Imyidagaduro

Korali Ambassadors yateguje igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 30 imaze

Ambassadors of Christ Choir iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizaihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo w’Imana, kikazabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye  ku wa  25 Kanama 2026, iyi korari yagarutse ku rugendo rwabo rw’ubuzima muri iyi myaka bamaze bakora uyu murimo, ndetse no ku bihe bikomeye kandi bitazibagirana byaranze urugendo rwabo kuva yatangira mu 1995, birimo n’impanuka  zikomeye bahuye na zo harimo iyo bakoze bava mu butumwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Chairman wa Ambassadors of Christ Choir, Muvunyi Reuben, yavuze ko iyi  korali yatangiye umurimo wayo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu gihe mu 1994, u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye.

Yagize ati “Ni ibihe tutazibagirwa mu mateka yacu. Ni ibihe twaboneyemo gutabarwa n’Imana, ndetse n’ineza y’abantu. Leta, itorero ndetse n’abagiraneza baradufashije kugeza n’uyu munsi, kandi turacyakomeje gukataza dukora umurimo w’Imana”.

Muvunyi yakomeje avuga ko nubwo bakoze ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye, ariko iki kiri kurundi rwego.

Yagize ati “Tumaze gukorera ibitaramo mu bihugu amagana, ariko nta gitaramo twigeze dukora nk’iki kuri uru rwego. Ni igitaramo twizihiza imyaka 30 tumaze mu umurimo w’Imana, ni urugendo rurerure cyane twagendanye n’Imana, tubona ukuboko kwayo, tubona ibitangaza byayo, tubona abantu bakizwa bava mu byaha, tubona Igihugu kiva mu icuraburindi, ubu turi Igihugu gifite ibyiringiro”.

Muri iyi myaka 30 korali Ambassadors mu ivugabutumwa ryabo ry’indirimbo,  babatirishijemo abantu hirya no hino ku Isi, abandi barihana bareka ibiyobyabwenge barakizwa bagarukira Imana.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version