Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mahoro Isaac, yateguye igitaramo cyiswe ‘Ubushyo Live Concert’ kizabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera tariki 11 Nzeri 2026.
Muri icyo gitaramo uwo muhanzi azasusurutsa abazacyitabira mu ndirimbo ze nyinshi zikunzwe zirimo iyitwa Isezerano, Ibihishwe, Ndabizi Neza n’izindi asezeranya abantu ko azaziririmba neza mu buryo bwa ‘Live’ kandi ko abantu bazitabira igitaramo bazishima.
Uyu muhanzi ntabwo azaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe n’amakorali atandukanye, arimo Abahamya Ba Yesu yo ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Muhima, itsinda ry’abana b’i Nyamata baririmba neza ryitwa The Proclaimers Ministry, Korali Abungeri yo ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Nyamata, ndetse na Korali Inyenyeri z’Ijuru yo ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Mahembe muri Nyamasheke yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Coronavirus, Urukingo, Ibihombo, Ayidatawe, n’izindi.
Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:30 PM), ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Asobanura inkomoko y’iri zina ‘Ubushyo’ ryahawe igitaramo, Mahoro Isaac yavuze ko ari ijambo riboneka muri Bibiliya Yera mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 31:12. Uyu muhanuzi Imana yamutumye mu gihe cy’agahinda, ariko Imana imuhishurira isezerano Rishya ry’ibyishimo n’umugisha.
Imana yasezeranyaga Abisirayeli ko nubwo bari barajyanyweho iminyago, izabagarura ikabaha umugisha wo kuririmba, kurya, kunywa, kandi ko imitima yabo izamera nk’umurima wavomerewe, ndetse ko nta mubabaro uzongera kubabaho.
Muri iki gitaramo ‘Ubushyo Live Concert’ Mahoro Isaac na we avuga ko afite umuhamagaro yahawe n’Imana, wo guteranyiriza hamwe abantu bayo bakaririmba, Imana ikabaha umugisha, bakanezerwa ndetse imitima yabo igakira.
Yagize ati “Iyo abantu bumvise ‘Ubushyo Concert’ hari abatekereza ubushyo bw’inka ariko igitekerezo gishingiye ku isomo riboneka muri Yeremiya 31:12, ahavuga ko abantu bazaririmba ku musozi wa Siyoni. Uwo musozi twawugereranyije na Nyamata. Naho aho bavugamo ingano, Vino, amavuta,…twifuza ko abantu bazaba baje bazarya ibyo kurya by’umwuka ndetse bakazabona ibyishimo ari byo bisobanura vino, bakazabona amavuta cyangwa se Umwuka Wera, ariko by’umwihariko bakazabona umugisha”.
Yungamo ati “Rero umuntu uzitabira iki gitaramo azabona umugisha, azabona imbaraga z’Imana no gukomera kwayo. Kubura muri icyo gitaramo ni uguhomba. Amakorali ariteguye kuzasusurutsa abantu mu ndirimbo z’agahozo. Kwinjira muri icyo gitaramo ni ubuntu, kandi umuntu wese uzakizamo azanyurwa. Imana iduhane umugisha.”

Malachie Hakizimana