UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki Agaciro k’iyi nama kazagaragazwa n’impinduka muri serivisi z’amazi n’isukura mu bihugu byacu-Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva
Politiki

Agaciro k’iyi nama kazagaragazwa n’impinduka muri serivisi z’amazi n’isukura mu bihugu byacu-Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, avuga ko agaciro k’inama ku ishoramari mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura irimo kubera i Kigali, katazapimirwa gusa ku masezerano cyangwa ku byemezo bizayifatirwamo, ahubwo ko kazagaragarira ku mpinduka abaturage bazabona mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Umukoro nyakuri w’iki cyumweru ntuzaba ibyo tuzasinyira hano i Kigali, ahubwo uzaba impinduka tuzaba twagezeho tumaze gusubira mu bihugu byacu, cyane cyane ku bijyanye n’ubuziranenge, kwizerwa n’ubudahangarwa bwa serivisi z’amazi n’isuku abaturage bacu bahabwa.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yabigarutseho ubwo hatangizwaga iyi nama nyafurika ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026, yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse mu buhugu bitandukanye, hagamijwe kuganira ku buryo umugabane wakongera ingano y’amazi meza aboneka, guteza imbere isuku n’isukura, ndetse no gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga uru rwego.

Yasabye ibihugu bya Afurika guhindura imyumvire ku ishoramari mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura, ashimangira ko kubaka ibikorwa remezo bidahagije, ahubwo ko hakenewe inzego zifite ubushobozi bwo gukurura ishoramari no gutuma serivisi z’amazi n’isuku zitangwa neza kandi mu buryo burambye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibikorwa remezo ari ingenzi, ariko ko kubyubaka ari intangiriro gusa.

Yagize ati “Kubaka ibikorwa remezo ni ingenzi, ariko ku rugero runini, ni intangiriro gusa. Kureba ko ibikorwa remezo byubatswe bikora neza kandi bigera ku baturage mu buryo burambye, ni byo bipimo nyakuri byo gutsinda.”

Inama yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura

Yagaragaje kandi ko Afurika idakwiye gukomeza kuguma mu biganiro byibanda ku kibazo cy’aho amafaranga yo gushyira mu bikorwa gahunda z’amazi n’isuku azava, ahubwo ko hakwiye kubakwa inzego zishobora gukurura ishoramari.

Ati “Ntitugomba kuyobywa ngo dukomeze gusubiramo ibiganiro bisanzwe byibanda ku kumenya aho amafaranga azava; ahubwo dukwiye gutekereza ku buryo twubaka inzego zifite ubushobozi bwo kubona ishoramari,”

Ibi bigaragaza ko Afurika ikeneye gushyira imbaraga atari mu kubaka imiyoboro y’amazi, ibigega n’ibindi bikorwa remezo gusa, ahubwo no mu kubicunga neza, kubibungabunga no guha abaturage serivisi zihoraho.

Minisitiri w’Amazi n’Isuku muri Senegal akaba na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri b’Afurika bashinzwe amazi (AMCOW), Cheikh Tidiane Dieye, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kugarukira ku gusuzuma no gusobanura ibibazo by’amazi ihura na byo.

Yagize ati “Afurika ntigomba gukomeza kugarukira gusa ku gukora isesengura, kumenya no gusobanura ibibazo by’amazi ihura na byo. Ubu igomba kubaka umutekano usesuye kandi urambye w’amazi ku mugabane wose.”

Yagaragaje ko ikibazo cy’amazi muri Afurika gisaba ibisubizo birambye, birimo imiyoborere myiza, ishoramari n’ubufatanye hagati y’ibihugu n’abafatanyabikorwa.

Ikibazo cy’amazi n’isuku gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ihanganye na byo, ibituma abitabiriye iyi nama bashimangira ko hakenewe ubufatanye, ishoramari n’inzego zikomeye kugira ngo ibikorwa remezo by’amazi bitange umusaruro urambye.

Jean Claude Munyantore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version