UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikoresha neza ingengo y’imari
Economy

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikoresha neza ingengo y’imari

Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, urashima  intambwe u Rwanda rwateye mu gukoresha neza ingengo y’imari.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry’ingengo y’imari no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP), yashyize u Rwanda mu bihugu bikoresha neza ingengo y’Imari kandi ikorewe mu mucyo.

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri bugaragaza ko u Rwanda rwagiye ruzamuka mu manota, ubu rukaba rugeze ku manota 55/100 ruvuye kuri 50/100 rwari rufite mu mu mwaka wa 2023 mu kugira ingengo y’ imari itegurwa kandi ikanakoreshwa mu mucyo.

Dr Antonia Strachey, umujyanama mu by’imosoro n’ubukungu rusange mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukorera muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, avuga ko uburyo u Rwanda rwagiye ruzamuka mu myanya ari ibyo kwishimira.

Yagize ati “Inkuru nyamukuru ku bushakashatsi bwagiye bukorwa mbere ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ku Rwanda, yakomeje kuzamuka kandi mu buryo buhoraho, iyo ugereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu mu karere, ubona ko rugaragaza impinduka, ni ikintu mu by’ukuri gikwiye gushimwa, kandi dutewe ishema n’akazi Guverinoma irimo gukora”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, ashima ko u Rwanda rwagiye ruzamuka mu bipimo binyuranye ariko rugomba kuzamura uruhare rw’umuturage mu kugena no gukoresha ingengo y’imari.

Yagize ati “Mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’ingengo y’imari ho hari intambwe nini yatewe, by’umwihariko ku bikorwa bikorwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta aho we afite amanota 89%, bigaragaza ko ibikorwa akora bigaragarira bose n’abaza gukora ubwo busesenguzi”.

Ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu kugena ndetse no kumenya imikoresherezwe yayo, u Rwanda rwagize 26% ruvuye kuri 16% rwari rufite mu 2026.

Mupiganyi ati “Ibijyanye n’uruhare rw’abaturage biracyari hasi cyane nubwo Igihugu cyacu cyahisemo kwegereza ubuyobozi abaturage, ariko mu bijyanye n’uruhare rw’umuturage mu mitegurire y’ingengo y’imari, mu ikoreshwa ryayo no kuyigenzura biracyari hasi kuko ubungubu u Rwanda rufite amanota 26%. Icyakora hakaba harabayeho impinduka kuko muri 2023 rwari rufite amanota 16% nubwo hari impinduka turacyafite urugendo kugira ngo tugere ku manota 61% “.

Mupiganyi Appolinaire

Umuyobozi mu biryo by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Munyanturire Jean Claude, avuga ko gusobanurira mu buryo buhoraho abaturage uko ingengo y’imari ikoreshwa, bizatuma barushaho kubona amakuru y’ukuri.

Yagize ati “Niba ahantu runaka hakenewe umuhanda bitewe n’amikoro ahari hashobora kubakwa umuhanda muto, ariko icyiza  mu bitekerezo by’abaturage ni uko amafaranga y’uwo muhanda yanyerejwe, kubegera rero ukababwira ko bitewe n’ingengo y’imari idahagije mwahisemo kubaka umuhanda nk’uyu, abaturage bazabyumva kandi babyishimire”.

Mu bihugu 82 byakorewemo ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu mucyo kw’ isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa 28, rukaza ku mwanya wa 6 muri Afurika.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version