Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics Ltd, ikorera mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kigurishijwe Amafaranga y’u Rwanda 670,000 muri cyamunara yakoreshejwe ikoranabuhanga. Iki giciro cyagezweho mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ngarukamwaka rya ‘Best of Rwanda’, rihuza ikawa nziza zatoranyijwe mu gihugu, rigamije guteza imbere
