Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ririmo kuba ku nshuro ya 29 (Expo2026), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko iri murikagurisha ritanga icyizere cy’ejo hazaza h’ubukungu bw’Igihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, kiyoborwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), abayobozi batandukanye ndetse hakaba hari na bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, baba abo mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga.
Minisitiri Kajangwe nyuma yo gutambagizwa ibice bitandukanye by’iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa bakomoka mu bihugu bisaga 20, yavuze ko ritanga icyizere.
Yagize ati “Muri bake twabashije gusura kuko tutari turibugere hose kubera umwanya, njye nabonye ari ibintu byiza bitanga icyizere cy’ejo hazaza cy’aho turimo kuganisha ubukungu bw’Igihugu cyacu.”
Ibi yabivuze ashingiye ku kuba ibimurikwa birimo iby’inganda zo mu Rwanda, ikoranabuhanga rwahanzwe n’Abanyarwanda, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ibindi bikorerwa mu Rwanda, byose bizamura ubukungu bw’Igihugu uko umwaka ushira undi ukaza.

Agarukaku bikorerwa mu Rwanda, Minisitiri Kajangwe yagize ati “Kera dutangira gahunda ya ‘Made in Rwanda’, abantu bavugaga ko ari imyenda gusa kandi ko ihenze. Ndizera ko uyu munsi tubibonye, Made in Rwanda ni ibintu byinshi bitandukanye, kubera ko imaze kwaguka cyane, ariko n’ibivugwa ko ihenze, turaza gutangira kubona ko idahenze”.
Aha Minisitiri Kajangwe yatanze urugero rw’aho yabonye ishati nziza igura 3000Frw ndetse no munsi yayo, mu gihe mu myaka itanu ishize bitashobokaga, bityo ashishikariza buri Munyarwanda guterwa ishema no kugura ndetse no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kuko aba agize n’uruhare mu kungu bw’Igihugu.
Umwe mu baje kumurika ibyo bakora, Niyonzima Claudine, akaba umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa SanTech, ndetse akaba anashinzwe imirimo yacyo, avuga ko bishimira intambwe bagezeho barwanya ikoreshwa ry’impapuro.
Agira ati “Twebwe dukora porogaramu zifasha ibigo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwihuse, aho gutakaza umwanya n’amafaranga umuntu yirirwa yandikisha ikaramu. Urugero nk’ahantu hinjirwa n’abantu benshi, hahora igitabo aho buri muntu yiyandika n’imyirondoro ye. Twe tubaha ikoranabuhanga, aho umuntu yegereza indangamuntu ye akamashini kabugenewe, mu masegonda atarenze abiri imyirondoro ye igahita igaragara muri mudasobwa”.
Akomeza avuga ko babitangiye batarabona neza icyerekezo, ariko kubera amamurikagurisha atandukanye bitabiriye, babonye ababagana bakunda ibikorwa byabo ndetse babona n’amasoko, ku buryo ubu bishimira intambwe bagezeho.

François Twagirumukiza, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ahamya ko hari ikigenda cyiyongera uko amamurikagurisha asimburana umwaka ku wundi.
Ati “Twagiye tubona abikorera bafite inganda zikora ibintu bimaze gusa n’aho bihaza isoko ry’u Rwanda, ndetse bakaba batangiye no kugurisha ku masoko yo hanze, ndetse hari n’abatubwiye ko bagurisha ku isoko ryo hanze 70% y’ibyo bakora, cyane cyane abagurisha amavuta. Twanabonyemo abakora ibikoresho bikenerwa n’Abanyarwanda cyane, kandi noneho uruganda rukaba ruhagaze neza ku buryo buhaza isoko. Mu mamurikagurisha yabanje iyo ntambwe yari itaraterwa.”
Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryatangiye ku itariki 28 Nyakanga rikazasozwa ku itariki 17 Kanama 2026, bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’abamurika bagera kuri 500, ariko ubu bakaba bamaze kuba 487, barimo Abanyarwanda barenga 300, ariko abandi ngo baracyaza kuko riri ku ntangiriro.
Icyakora Perezida wa PSF yavuze ko ahakorerwa amamurikagurisha i Gikondo hadahagije kuko abifuza kuhakorera batabona imyanya bose, gusa ngo umushinga umaze igihe wigwa wo kwimura icyanya cy’imurikagurisha rikubakwa mu buryo bugezweho urakomeje, ku buryo muri 2030 icyo cyanya gishya kizaba cyaruzuye.
Biteganyijwe ko icyanya cy’imurikagurisha gishya kizubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.






Jean Claude Munyantore
