Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’ibiryo by’amatungo, Livestock Feed Ltd (LFL) Rwanda, ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, Gabirel Desvaux, avuga ko bagiye kubaka urundi ruganda nkarwo mu Murenge wa Gashora n’ubundi mu Karere ka Bugesera, kuko ngo batarageza ibyo bakora mu gihugu hose.
Ibi Desvaux yabitangaje ku wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye imurikabikorwa ry’ubworozi ahanini bw’inkoko ryaberaga i Kigali, rikaba ari kimwe mu bikorwa by’inama mpuzamahanga ku bworozi, VIV Africa 2026, ibera muri Kigali Convention Center kuva ku ya 6 Ukwakira, ikamara iminsi itatu.
Uru ruganda rufite inkomoko muri Mauritius, rwibanda ahanini ku biryo by’inkoko, rukorera mu Rwanda kuva mu 2021, rukaba rukora ibiryo byagenewe inkoko z’inyama, inkoko z’amagi, inka zitanga amata n’iz’inyama, ingurube n’andi matungo.
Kuri ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora Toni ibihumbi 20 z’ibiryo by’amatungo ku mwaka, ariko uyu musaruro ngo ukaba udahagije hakurikijwe isoko ryo mu Rwanda, ari yo mpamvu bahisemo kubaka urundi ruganda.
Desvaux ati “Tugiye kubaka urundi ruganda i Gashora mu Bugesera nanone, uru rwo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka. Turashaka kugeza ibiryo by’amatungo bifite ubuziranenge ku borozi bose aho bari mu Rwanda, mbese gahunda dufite ni ugukomeza kwagura ibikorwa byacu mu Rwanda”.

Intego y’uruganda LFL ni ugufatanya n’aborozi bo mu Rwanda mu kongera umusaruro w’ubworozi bakiteza imbere, binyuze mu biryo byujuje ubuziranenge no mu bujyanama mu bya tekiniki abakozi b’uruganda baha aborozi.
Impamvu abakuriye LFL bahisemo u Rwanda
Desvaux avuga ko bahisemo kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda kubera ko ari Igihugu gifite umutekano, kandi gitanga amahirwe ku bakigana.
Ati “Twahisemo u Rwanda kubera ko ari Igihugu gitekanye kandi kigaragaza amahirwe ku ishoramari. Leta y’u Rwanda kandi ihamagarira abashoramari n’abafatanyabikorwa kuza mu gihugu ikanaborohereza imikorere. Twishimiye gukorera mu Rwanda rero nk’uruganda rw’ibiryo by’amatungo, dufasha aborozi ndetse n’Abanyarwanda bakabona akazi”.
Ati “Turi hano mu Rwanda rero atari iby’igihe gito cyangwa kiringaniye, ahubwo duhari by’igihe kirekire”.
Kuri ubu uru ruganda rufite abakozi bahoraho basaga 60, ariko rukaba ruteganya kubongera, cyane ko rushaka kugera ku Banyarwanda benshi bashoboka, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwarwo.
Uruganda LFL rwashinzwe na Eclosia Group mu 1977 muri Mauritius rukaba rufite icyicaro gikuru ahitwa Port Louis (Pailles), bivuze ko rugiye kwizihiza imyaka 50 rukora mu bijyanye n’ibiryo by’amatungo.
Uretse muri Mauritius, uruganda LFL rufite amashami no bindi bihugu nka Madagascar no mu Rwanda, izi nganda zose zikaba zitanga umusaruro wa Toni 260,000 ku mwaka.
Ikigo Livestock Feed Ltd kandi gifite n’ibikorwa by’ubucuruzi muri Kenya na Seychelles.


Jean Claude Munyantore
