Urubyiruko rusoje icyiciro cya gatatu cy’Itorero Imbuto Zitoshye, rusanga Itorero ribafasha kugira imyumvire imwe ku bumenyi n’amateka y’Igihugu, bityo rwiyemeza kuba umusemburo w’impinduka igihugu gikeneye.
Byagaragajwe n’abanyeshuri 240 bafashwa n’umuryango Imbuto Foundation binyuze mu mushinga wawo Edified Generation Scholarship Programme, bakaba ari abasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025-2026, ndetse n’abafite impano n’imishinga yo kwiteza imbere binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, Imali Agribusiness Challenge na Innovation iAccelerator,.
Aba batorezwaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera, bahawe amasomo ajyanye no kumenya amateka y’Igihugu n’ibindi, binyuze mu biganiro bitandukanye.
Umwe muri bo ni uwitwa Rukundo Maurice, uvuga ko nk’abantu baba barahuriye hamwe baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, Itorero ribafasha kugira imyumvire imwe ku bumenyi n’amateka y’Igihugu.
Ati “Twamenye byinshi tugomba gukora mu muryango Nyarwanda kugira ngo Igihugu cyacu kirusheho gutera imbere, byoroshye kandi urubyiruko twese twabasha. Tugomba kwigisha urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kuza hano, tukabigisha amateka y’Igihugu cyacu, hari abayagoreka kubera ko duturuka mu miryango itandukanye, batwigisha bitandukanye harimon’ibitari byiza. Hano rero batwereka inzira nziza tukamenya n’uburyo twakosora abandi baba batannye.”

Marie Alice Kayumba Uwera, Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yabwiye izi Ntore ko ari abahamya b’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Mwahigiye ko mugomba kuba isoko y’intsinzi, mukora ibikorwa bifatika, mwiyubaka, ndetse mukagira akamaro mu Iterambere ry’Igihugu, imiryango yanyu ndetse no muri mwe ubwanyu. Muri abahamya b’imiyoborere myiza, tugomba kuyihamya mu mikorere yacu, mu butabera, kubaha amategeko no kuzakorera abaturage igihe muzaba mutangiye imirimo.”
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yabwiye Intore z’Imbuto Zitoshye ko Igihugu kibatezeho byinshi.
Yagize ati “Igihugu kibatezeho byinshi kuko ni mwebwe Rwanda rw’ejo, kandi ni mwebwe mbaraga Igihugu gifite uyu munsi n’ejo hazaza, zo gukemura ibibazo by’igihugu no guteza imbere u Rwanda. Mufite amahirwe menshi imbere yanyu, ariko hamwe n’ayo mahirwe, muzahura n’ibishuko byinshi bishobora kubayobya, mugateshuka ku nshingano zanyu. Muzahura n’abantu bazababwira ko gukora ibidakwiye ari byo byoroshye, ko gukomeza kuba inyangamugayo bidatanga umusaruro, cyangwa ko mutagomba kwita ku byo abandi batekereza.”
Itorero Imbuto Zitoshye ni igikorwa ngarukamwaka, gitegurwa n’umuryango Imbuto Foundation, kiganiririzwamo urubyiruko rufashwa n’uyu muryango mu myigire yarwo.