Ihuriro ry’imiryango yita ku kurwanya indwara zitandura, Rwanda NCD Alliance, rirashima ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuko hari ibibazo bitari bike byabangamiraga abafite indwara zitandura byagiye bibona ibisubizo, gusa uyu muryango ugasaba Leta n’abafatanyabikorwa kongeramo imbaraga, kuko hakiri ibitarakemuka.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026, ubwo habaga ibiganiro ku miterere y’indwara zitandura mu Rwanda (National Dialogue on NCDs 2026), byitabiriwe n’abahagarariye Rwanda NCDA, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB), abafatanyabikorwa batandukanye ndetse na bamwe mu bafite izo ndwara banazitanzeho ubuhamya.
Umuyobozi wa Rwanda NCD Alliance, Prof Joseph Mucumbitsi, avuga ko kuba hari ibikorwa by’ubuvuzi birimo no kuvura indwara zitandura byongerewe ku byishyurwa na Mituweli, ari igikorwa cy’indashyikirwa Leta yakoze, ku buryo abafite izi ndwara borohewe mu kiguzi cy’ubuvuzi.
Ati “Mu bikorwa by’ubuvuzi 14 byongewe ku byishyurwa na Mituweli umwaka ushize, harimo ubuvuzi buhenze cyane cyane ubw’indwara zitandura. Urugero nko kubaga umutima, gusimbura impyiko, kuvura umutima bitari ukubaga gusa, kubaga amagufa yo mu matako… byose ni ibikorwa bihenze. Kuba rero byaragiye mu byishyurwa na Mituweli, ni ikintu cyadushimishije, kandi natwe twagikoreye ubuvugizi”.
Icyakora Prof Muvumbitsi avuga ko mu bikibangamiye abarwayi, n’ubundi kubona 10% y’ikiguzi cyo kwivuza kiba kiri hejuru bikigoye bamwe muri bo.
Ati “Igikorwa gihendutse mu kubaga umutima gitwara nibura Amadolari 5,000 (asaga Miliyoni 7Frw), urumva ko 10% byayo ari amafaranga menshi umurwayi atapfa kwibonera, nubwo hari ubwo imiryango iterana igashakisha. Twumva rero mu biganiro bizakurikira hategurwa gahunda y’indi myaka itanu iri imbere yo kuvura no kwirinda indwara zitandura, harebwa n’uburyo iryo 10% ryakwishyurwa”.
Akomeza avuga ko ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga, ari ubukangurambaga bwo kwirinda izi ndwara zitandura kuko bishoboka, cyane ko kuzipimisha na byo biri mu byorohejwe kuko bikorerwa mu bigo by’ubuvuzi byose, ndetse bikaba birimo no kugera mu bajyanama b’ubuzima.
Umwe mu bagize ikibazo cyo kurwara umuvuduko w’amaraso na diyabete, Mukamurenzi Françoise, avuga ko yamenye iby’ubu burwayi atinze, ariko ubu akishimira ko butakimuzahaza nka mbere.
Ati “Nararwaye ndaremba hafi yo gupfa ntaramenya icyo ndwaye, ariko naje kwipimisha nyuma bansangamo umuvuduko w’amaraso na diyabete. Naje kugira amahirwa nisanga muri Rwanda NCD Alliance iramfasha mu kwivuza, mbona imiti, none ubu ubuzima buragenda bumera neza. Ndabashimira cyane ndetse ngashimira Leta y’u Rwanda itworohereza kubona imiti, cyane ko ubuvuzi bw’izi ndwara zitandura bwashyizwe kuri Mituweli”.
Dr Maniragaba Theoneste, ukuriye ishami rya kanseri muri RBC, avuga ko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko bigaragaza ibyagezweho ndetse n’ahakiri imbogamizi.
Ati “Nka Minisiteri y’Ubuzima na RBC, icyo dushinzwe ni ugukora ingamba no kuzishyira mu bikorwa, ariko urubuga nk’uru ruduhuza na sosiyete sivile ihagarariye abagenerwabikorwa ari bo barwayi, ni ingenzi kuko dusangira amakuru. Iyo twicaranye na bo rero tubagaragariza ibyo twagezeho, ariko na bo bakatubwira niba bishimiye serivisi tubaha, bakanatubwira n’ibindi byifuzo byabo kugira ngo bijye mu igenamigambi ry’ubutaha, ariko banatubwire n’aho twagize intege nke, bikadufasha kwikubita agashyi”.
Dr Maniragaba akomeza avuga ko muri gahunda y’imyaka itanu ishize yo kurwanya indwara zitandura, hari byinshi byagezweho byorohereza abarwayi kubona uko ubufasha.
Ati “Aho tugeze ni heza, ubu Abanyarwanda barisuzumisha indwara zitandura kuri Mituweli, kandi bitabasabye kujya mu mavuriro yo hejuru cyane, kuko bikorerwa ku bitaro by’uturere no ku bigo nderabuzima. Nko ku bya kanseri, abantu benshi mu Rwanda bari bazi ko kurwara kanseri bihwanye n’urupfu, ubu si ko bikimeze. Uwabashaga no kwivuza iyi ndwara yumvaga ko ari ukujya hanze, ubu si ko bimeze. Uwivurije mu gihugu na we yumvaga ko ajya i Butaro cyangwa i Kigali gusa, ubu si ko bimeze, kuko nko kubaga kanseri biri mu bitaro bitanu harimo n’ibya Kaminuza bya Butare (CHUB)”.
Akomeza akangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara zitandura kuko Leta yabegereje aho bikorerwa, bakamenya uko bitwara mu byo kurya, kunywa n’indi myitwarire, kugira ngo birinde indwara zitandura, kandi n’urwaye yivuze hakiri kare kuko bimuha amahirwe yo kurama.
Jean Claude Munyantore
