Abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabaye ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026, bashimye uko u Rwanda rwita ku bidukikije, cyane cyane ingagi z’imisozi ziboneka hake ku Isi.
Nk’uko bisanzwe, kwita izina abana b’ingagi bitegurwa n’inzego zibishinzwe, ubundi abantu batandukanye baturuka hirya no hino ku Isi bazwi mu bikorwa by’indashyikirwa, bagatumirwa bakaza kwita amazina aba bana b’ingagi, ubu iki gikorwa kikaba kibaye ku nshuro ya 21.
Dore amazina yahawe aba bana b’ingagi
Umwana w’ingagi wa mbere yiswe Ishakwe, izina yahawe na Shaikha Al Nuwais, uwo mwana akaba yavukiye mu muryango wa Umuhoza, uwitwa Dominic Barton yise umwana w’ingagi izina Umukondo, mu gihe Paul Danforth yise undi mwana Shikama.
Miguel Angel Gil Marin yise umwana w’ingagi izina Inkera, naho Ahmed Sadek Elsewedy amwita Rugamba. Olivier na Quitterie Granet bise umwana w’ingagi izina Umucyo, naho Garreth na Nicola Wood undi bamwita Ngabonzima.
Kapiteni wa Aston Villa, James Chester, yise umwana w’ingagi izina Ndongozi, mu gihe Umunyarwandakazi Jeannette Uwimbabazi yise umwana w’ingagi izina Ndahiro, umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
Francesco Calvo yise umwana w’ingagi izina Ngoga, naho David Lappartient undi mwana amwita Muhuza, mu gihe Mamadou Sakho wahoze akirinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yise umwana w’ingagi Ntwarane, naho Alastair Fothergill yita umwana Mpinga.
Dominique na Steven plewes umwana w’ingagi bamwise Komezutsinde, naho Mutaz Essa Barshim undi mwana amwita Tarama, mu gihe Patrice Evra wahoze akinira Manchester United ndetse wanabaye Kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, umwana w’ingagi yamwise Muganura.
Umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, Umwana w’ingagi yamwise Impeta, mu gihe Kelly O’Meara undi mwana yamwise Igeno.

Neil McDougall n’umugore we Susan McDougall, umwana bamwise Ruhembe, naho Ameloot Kenza Johanna, umwana wo muryango wa Umubano akaba yamwise Nkwakuzi.
Dusabejambo Marie Clementine, umukinnyi wa Filimi w’Umunyarwandakazi wanamamaye ku rwego mpuzamahanga, umwana w’ingagi yamwise Bukaka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye uyu muhango wo Kwita Izina, yavuze ko amazina ahabwa abana b’ingagi buri mwaka, aba ari icyifuzo cy’uko abo bana bakura neza.
Yagize ati “Amazina duha abana b’ingagi muri uyu muhango ngarukamwaka agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye, bagakomeza kororoka no kubaho neza. Icyo cyifuzo, ni cyo cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku Isi”.
Kuva mu 2005 igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyatangira, abamaze guhabwa amazina ni 460.





Jean Claude Munyantore
