Ruhango: Gutera imigano ku nkombe z’imigezi byabafashije kurwanya isuri yatwaraga ubutaka
Abaturage bo mu gace k’Amayaga mu Karere ka Ruhango, baravuga ko baruhutse ikibazo cy’isuri n’inkangu byagendaga bitwara ubutaka n’imyaka, bikabasigira igice kimeze nk’ubutayu. Nyuma y’imyaka myinshi babaye muri ubwo buzima, uyu munsi barishimira ko byahindutse, babikesha ibikorwa by’umushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project, uzwi nka Green Amayaga. Uyu mushinga wibanze ku bikorwa birimo
