Abaturage bo mu gace k’Amayaga mu Karere ka Ruhango, baravuga ko baruhutse ikibazo cy’isuri n’inkangu byagendaga bitwara ubutaka n’imyaka, bikabasigira igice kimeze nk’ubutayu. Nyuma y’imyaka myinshi babaye muri ubwo buzima, uyu munsi barishimira ko byahindutse, babikesha ibikorwa by’umushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project, uzwi nka Green Amayaga.
Uyu mushinga wibanze ku bikorwa birimo gutera imigano ku nkombe z’imigezi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura imirwanyasuri, gutera amashyamba mashya no kuvugurura ayari asanzweho. Abaturage bavuga ko ibyo bikorwa byatumye haboneka ubuhumekero bushya, ubukungu n’ibidukikije byo muri aka gace byongera kubaho.
Ndahayo Venuste avuga ko mbere y’uyu mushinga, aho batuye n’imirima yabo byari byarabaye ubutayu kuko iyo imvura yagwaga, isuri yamanukanaga ubutaka n’imyaka byose bigasenyuka bikiroha mu mugezi w’Ururumanza.
Ati “Bateyeho imigano bituma ikibazo kirangira, kuko irahafasha ari na yo mpavu tugenda twongeramo indi ku nkombe, kugira ngo ubutaka bukomere ntibuzongere gutwarwa n’isuri”.
Niyonagira Bernadette wo mu Murenge wa Mbuye na we yemeza ko imirima yabo yajyanwaga n’amazi, ubutaka bukangirika ku buryo nta giti, nta gicucu, nta muyaga uhagije wari uhari.
Ati “Mbere hari ubutayu. Twahingaga imyaka igapfa kubera imiyaga no kutabona imvura ku gihe, kuko nta cyayikururaga, ariko ubu murabona ibiti ko bihari, imigano, ni umudendezo, ubundi imvura yaragwaga igatwara ubutaka, imirima ikagenda, ariko nyuma yo gutera imigano ubutaka bwa rakomeye”.
Mihigo Valens avuga ko imisozi yari yarabaye k’ubutayu kubera kwangizwa n’isuri, imvura yagwa ikamanukana bwa butaka bwose.
Ati: “Hano hose hari ubutayu, kuko imvura yazaga ikahatengura,ariko nyuma yo gutera imigano, naza geteveriya byagize umusaruro kuko ubutaka ntibukimanuka nk’uko byahoze.”
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel, avuga ko mbere hari harangiritse cyane kubera isuri, cyane cyane mu Mirenge ya Ruhango, Kinazi, Ntongwe na Mbuye.
Ati “Muri Green Amayaga haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, haterwa ibiti ku mihanda, hashyizweho imirwanyasuri, kandi inkombe z’imigezi zubakitse neza kubera imigano twateye mu rwego rwo kubungabunga inkombe z’imigezi, hatanzwe ibiti by’imbuto, tunasazura amwe mu mashyamba yari ashaje”.
Umuyobozi w’umushinga Green Amayaga, Songa Remy, avuga ko gushyira imigano ku nkombe z’imigezi ari kimwe mu byafashije cyane kuba ubwo butaka bwarabonye umutekano.
Ati “Mbere iyo imvura yagwaga yatwaraga imirima y’abaturage, icyo twakoze ni ugutera imigano ku nkengero kugira ngo ihafate hakomere ku migezi yose yo muri aka karere, kuko mbere itaraterwa hararidukaga, ariko murabona ko hatangiye kumeraho ibyatsi.Mbere imigezi yaruzuraga ikabirengaho, ni yo mpamvu dukomeje gushyira mu bikorwa uyu mushinga, tunasaba abafatanyabikorwa kudufasha kugira ngo turinde ibyagezweho”.

Ibindi bikorwa byagezweho mu Karere ka Ruhango harimo imigano yatewe kuri hegitari 47.5, ibiti bivangwa n’imyaka byatewe kuri hegitari 4,244 ku butaka buhingwamo, amasyamba mashya yatewe kuri hegitari 39, hatewe ibiti byo ku imihanda ku ntera ya kilometero 308 bifasha kurinda imihanda kuba yatenguka.
Ingemwe z’ibiti by’imbuto zisaga ibihumbi 60 zatanzwe ku baturage, ingo 3100 zahawe amashyiga ya rondereza, naho amashuri 5 yahawe gaz mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.
Ibikorwa byose bifite agaciro ka Miliyari 1 na miliyoni 360 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na REMA ku bufatanye na Global Environment Facility (GEF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ndetse n’izindi nzego za Leta.
Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this