Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko Afurika ifite ibintu byinshi yakora kugira ngo yizamure idategereje abava ahandi, ariko ngo bisaba ko Abanyafurika bakorera hamwe kugira ngo bigerweho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026, ubwo yabazwaga byinshi ku iterambere rya Afurika, akaba yari mu kiganiro cyatangije inama ya Africa CEO Forum ibera i Kigali ikazamara iminsi ibiri.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza guhangayikishwa cyane n’ibihugu bikomeye byumva ko biyoboye Isi n’ijuru, ahubwo ikwiye gushyira imbere gukorera hamwe no gukoresha neza umutungo wayo, kuko iwufite uhagije watuma izamuka ntihore ifatwa nk’aho ntacyo yakwishoboza.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere, abantu n’ubushobozi bihagije byayifasha kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ariko ikibazo kikaba ari uko ibyo ifite bitabyazwa umusaruro uko bikwiye, ari yo mpamvu avuga ko hakwiye ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Aha Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’uko Afurika ifite hafi 60% by’ingufu zituruka ku zuba zose zigera ku Isi, ifite amabuye y’agaciro akenerwa mu gukora za batiri ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, ariko ikaguma inyuma mu nyungu zituruka kuri uwo mutungo, kuko ahanini ujyanwa n’abandi.

Ibi biravugwa mu gihe Isi irimo kunyura mu mpinduka zikomeye, zirimo gutuma gahunda mpuzamahanga yari isanzweho izwi nka ‘World Order’ igaragara nk’irimo gucika intege, Afurika rero ngo ikwiye kubifata nk’umwanya wo kwishakamo ibisubizo, aho gutegereza ko bituruka hanze yayo kandi na yo ifite ubushobozi bwo kwizamura.
Africa CEO Forum ni inama iba buri mwaka, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, impuguke mu bukungu, abashoramari n’abandi, bafite intego yo kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere umugabane wa Afurika.
