Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’abagore b’abashoramari bo muri Afurika, n’Ihuriro rya SheTrades Mauritius Hub rifatanyije na SheTrades Rwanda Hub, bateguye inama ihuza abagore mu buryo bw’imikoranire
Ni inama izamara iminsi 3 igamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Mauritius no mu Rwanda, ndetse no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Yateguwe ku bufatanye bwa SheTrades Mauritius Hub in’Ikigo cy’Iterambere ry’Ubukungu muri Maurice (EDB Mauritius), hamwe na SheTrades Rwanda Hub ikorera mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama, bagaragaza ko bazabona imikoranire n’ibindi bihugu mu kuzamura ubucuruzi bwabo.
Ingabire Olive ati “Nk’abagore b’Abanyarwandakazi twabonye ko dushobora kuvana ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda, tukabijyana mu bindi bihugu harimo na Mauritius, kuko baduhaye ikaze mu gihugu cyabo kuko twamaze kubona ko umugore afite icyo yakora kugira ngo agire aho ava n’aho agera”.
Ineza Mariane na we yagize ati “Iyi nama yampuje n’abandi bagore dukora ibintu bimwe bo mu bindi bihugu, hateganyijwe ko hazabaho igihe cyo kuduhuza tukamenyana, nkamenya uko iwabo babikora nanjye nkamenya icyo nabigiraho cyafasha Igihugu cyacu”

Uhagarariye icyiciro cyihariye cy’abikorera muri PSF, kibarizwamo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, Sekamana Thérèse, yavuze ku mahirwe abagore b’abanyarwandakazi biteze ku bavuye muri Mauritius.
Ati “Mbere y’uko baza mu Rwanda twabanje kubasura kugira ngo tubigireho ibyo bakora, none na bo baje kureba amahirwe ari mu Rwanda. Abagore bacu bazabigiraho byinshi ariko icyo twifuza ni uko baza bagashora imari mu Rwanda, bagafatanya na bagenzi babo b’Abanyarwandakazi”.
Yongeye ho ati “Ubu bufatanye ni amahirwe akomeye ku bagore bafite ibigo by’ubucuruzi bo mu Rwanda no muri Mauritius, kuko butuma bungurana ubumenyi kandi babone amasoko mashya binyuze muri AfCFTA.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ubumenyi muri SheTrades Mauritius Hub Nirmala Jeetah, yavuze ko uru rugendo rugaragaza ubushake bwo gufasha abagore bo muri Maurice kwagura ibikorwa byabo bakinjira ku masoko yo muri Afurika.
Ati “U Rwanda rufite amahirwe menshi mu rwego rw’ishoramari, ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Ni Igihugu gifite icyerekezo kandi gifasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera ubukungu bwarwo buri kuzamuka ndetse n’ uburyo rworohereza ishoramari, ndetse n’imbaraga rushyira mu guteza imbere abagore mu bikorwa by’ubukungu.
Abateguye iyi gahunda bavuga ko izafasha mu gukomeza guhuza ibikorwa bya SheTrades Hubs zo muri Afurika, no kubaka ubufatanye bukomeye bworohereza abagore gukora ubucuruzi ku rwego rw’umugabane.

Mukanyandwi Marie Louise
