Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiraga n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, yongeye kurwibutsa ko ururimi ari inkingi ya mwamba y’umuco w’Igihugu, ubwo yabigishaga uburyo bagomba kuvuga amagambo amwe n’amwe neza.
Yanasabye ko hashyirwaho gahunda ku barangije muri iryo torero, yo gukomeza kwiga Ikinyarwanda nubwo baba bari mu mahanga batari mu Rwanda, ndetse anasaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, gushyiraho gahunda ihamye yigisha Ikinyarwanda mu basirikare n’abapolisi.
Ibi byanteye kwibaza niba Perezida wa Repubulika ari we gusa ubona ko Ikinyarwanda kirimo kugenda kiducika, aho usanga mu bice bitandukanye gisa n’aho kidahabwa agaciro cyangwa kititabwaho, aho usanga kivangwa n’izindi ndimi tukumva ari ubusirimu, kugoreka amagambo ukumva ari ibigezweho… Aha reka mfate ingero zimwe mu bice bitandukanye kandi byumvwa, cyangwa birebwa n’Abanyarwanda benshi.
Urwego rw’ubuyobozi : Ugasanga umuyobozi runaka mu rwego wenda rw’ubuhinzi (ni urugero mfashe) agiye mu karere runaka ko mu cyaro iyooooo, agiye gusobanura uburyo abahinzi bagomba kurwanya udukoko twangiza imyaka. Agatangira ababwira avangavanga indimi, ku buryo ibyo avuze umuhinzi ntacyo abasha kumvamo, kandi ngo yaje kubashishikariza kurwanya udukoko turya imyaka ye. Ukibaza amaherezo uko bizagenda ukabura igisubizo.
Urugero: Kugira ngo tugire enough production tugomba gufayitinga utwo dusimba turya imyaka, so dukeneye intervention ya buri wese.
Urwego rw’ubuzima: Ugasanga nk’umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima yateguye amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima, yo kubigisha uko bazakangurira abaturage b’Abanyarwanda kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ayo mahugurwa akayatanga mu rurimi rw’amahanga. Ukibaza aba bajyanama ni abasemuzi ku buryo bazagenda bagasemurira abaturage ibyo bize?
Urugero: Buri wese agomba kumenya rights z’umwana, harimo kumuvuza, kumugaburira neza, mbese kumuha what he needs, kuko protection ye ni mwe ireba.
Ese uwo utanga amahugurwa we yizeye ate ko abo bose bumva urwo rurimi ari kubahuguramo? (Mbibutse ko izi ari ingero mfashe nk’igitekerezo, kuko zishobora kutaba ku rwego mvuze hejuru ariko zikaba zaba n’ahandi).
Urwego rw’itangazamakuru : (aha ho ndasa n’uhatinda)
Uru ni urwego rwumvwa, rurebwa, ndetse runakurikiranwa cyane n’Abanyarwanda kurusha izindi nzego zose, kubera ibinyamakuru byandika, radio zivuga, televiziyo zirebwa, mbese mu nguni zose usanga itangazamakuru riza imbere.
Ugasanga umunyamakuru uvuga amakuru kuri radio cyangwa televiziyo, uburyo avuga Ikinyarwanda ntibuhwitse, kandi ari we urubyiruko rw’ejo rureberaho cyangwa rwumviraho, na rwo ejo rukakivuga gutyo.
Urugero: Ibihekane ‘nt, nk’, biragenda bikendera aho usanga kuvuga intumwa havugwa inumwa, intore ikaba inore, igihekane ‘nk’ cyo mbuze uko nandika uko bakivuga ariko mujya mubyumva. Ubwo hakiyongeraho amagambo agenda ahinduka mu mvugo nka cyane yabaye ‘cane’, n’andi menshi agenda ahindurirwa imvugo zishobora kugira ingaruka ku Kinyarwanda cyacu.
Ubwo ntabwo ngiye mu ikeshamvugo n’ikibonezamvugo, ho byabaye ibindi bindi kuko hari amagambo amwe usanga rwose yaribagiranye, ku buryo wumvise umuntu uyavuga utangara ukibaza niba ari Ikinyarwanda.
Impamvu navuze ko ku itangazamakuru ndi buse nk’uhatinda, ni uko abantu cyane cyane urubyiruko bafata abanyamakuru nk’abantu bize (kandi ni byo), ku buryo bumva ko icyo banditse cyangwa bavuze, kuzakibakuramo bigorana kuko bafatwa nk’icyitegererezo. Ugasanga icyavuzwe cyangwa icyanditswe ari ikosa, birangira kibaye nk’igifatwa nk’ukuri.
Ni yo mpamvu nasabaga abavuga amakuru, abandikira ibinyamakuru, kujya bagira ubushishozi bwimbitse ku mvugo n’imyandikire by’Ikinyarwanda, kuko ikosa ryabera mu byavuzwe cyangwa ibyanditswe, ni nk’akarenze umunwa ka kandi karushya igaruriro.
Inzego ni nyinshi zagatanzweho ingero, ariko reka turekere aha ahubwo turebe icyo twakora ngo ururimi rwacu rutaducika.
Ese hakorwa iki ngo ururimi rwacu rusigasirwe?
Mu mboni zanjye, hakwiye gushyirwaho gahunda inoze kandi ihamye yo kuvuga, gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda, kandi igahera mu bakiri bato, haba mu rugo iwabo, mu mashuri bigamo ndetse n’ahandi hose hashoboka.
Hakwiye kandi gukoreshwa kenshi Ikinyarwanda, cyane cyane mu bireba Abanyarwanda ubwabo, nko mu mbwirwaruhame z’abayobozi, amatangazo abwirwa Abanyarwanda, amahugurwa ku Banyarwanda, muri serivisi zitandukanye zihabwa Abanyarwanda …
Hakwiye kandi kurebwa amatangazo atandukanye amanikwa ku byapa, cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi, ndetse n’ayoherezwa ku bantu ku buryo bw’ikoranabuhanga nko ku matelefone, hakarebwa koko niba ayo matangazo yanditse mu Kinyarwanda kinoze.
Hakwiye amahugurwa yimbitse ku bayobozi bagenzura inkuru zandikwa cyangwa zivugwa mu binyamakuru, maze mbere y’uko zisohoka bakabanza kuzijora kugira ngo harebwe niba nta nenge zifite, haba ku myandikire yewe n’imvugo by’Ikinyarwanda.
Reka ndangize nsaba buri Munyarwanda wese n’undi ukunda Ikinyarwanda, guha agaciro no gushyigikira uru rurimi, maze twese nk’abitsamuye duhagurukire rimwe mu kururinda ibyonnyi no kurusigasira kugira ngo rugumye ruvugwe neza, maze dutere ikirenge mu cya Perezida wacu mu kurukomeraho no kurwigisha abataruzi.
Icyo wandusha nawe ucyongereho, ariko dukomeze gusigasira ururimi rwacu.
“Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.
Titi Léopold
